in

Ngoma: Abajura babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba moto n’igare bakabihisha mu gihuru

Ku cyumweru mu Karere ka Ngoma  hafashwe abasore babiri bakekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj n’igare bakabihisha mu gihuru.

Abafashwe ni uwitwa Niyitanga Gilbert w’imyaka 20 y’amavuko na Cyiza Jean Claude w’imyaka 19 bafatiwe mu kagari ka Nkanga mu murenge wa Sake ahagana saa yine n’igice z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba,  Hamdun Twizeyimana, yabwiye urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru ko abacyekwa bafashwe ubwo abapolisi bari bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano
Bakimara gufatwa biyemereye ko ari ibyo bibye, bavuga n’abo babyibye ku munsi wo ku wa Gatandatu, bakaba bari bafite gahunda yo kubishakira umukiriya

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ngwino murugo garukira Kristo, Kim Ntureke ngo satani agukoreshe” amwe mu magambo Kanye West yabwiye mama w’abana be Kim Kardashian

Reba ibitutsi bitagira ingano Zaba Missedcall yatutswe ubwo yashyiragoho videwo yigize umutinganyi ari kumwe na Lynda Priya(Videwo)