imikino
Ngizi Stade 10 zihenze kurusha izindi ku mugabane w’Africa (amafoto)

Uko mafaranga agenda yiyongera ndetse iminsi ikihirika niko umupira wo kumugabane w’Africa ugenda wogera,hagati aho siko ibihugu binganya ubushobozi ngo bibashe gusasira ahatererwa uwo mupira dore ko hari n’abakinira munsi y’ibiti n’igihe imvura igwa,abandi bagakinira aho umupira ugwa hanze y’ikibuga umukino ugahita uhagarikwa kuko umupira uba watakaye mu rutoki cyangwa mu bihuru,ariko kandi ntitwirengagize ko hari n’abakina imvura igwa,cyangwa izuba rimena agahanga riva,bamina ndetse no mu mwijima,bafite amastade yo kurwego rwo hejuru ,dore n’uku twakurikiranyije aya mastade tugendeye kumafaranga yatanzwe kugira yubakwe ndetse n’uburyo agaragara.
10.Benjamini Mkapa National Stadium ($53 milion)
Yafunguwe mu mwaka wa 2007,yitiriwe president wa gatatu wa Tanzaniya ,yakira abantu 60,000 ,yubaswe n’abashinwa.
9.Stade Olympique de Rades (110 $ milion)
iyi nayo yakira abantu 60,000 yubatse i Rades muri Tunisia,ikaba izwi nka Stade yubaswe ku buryo bugezweho kuri uyu mugaba wacu ikaba yari yubakiwe imikino izwi nka mediaterranian Games
8.Mbombela Stadium ($ 140 milion )
Iri muri Africa y’Epfo ,yubaswe igihe hitegurwaga igikombe cy’isi muri 2010,yakira abantu basaga ibihumbi 40
7.Peter Mbokaba Stadium ($150 milion)
iyi nayo iherereye muri Africa y’Epfo.ikaba yakira nayo abantu basaga ibihumbi 41,yubaswe nayo hitegurwa imikino y’igikombe cy’isi ya 2010. ikaba ihererete ahitwa  Polokwane.
6.Estadio 11 de Novambro ($225 milion)
iyi iri muri Angola ikba yaritiriwe umunsi w’ubwigenge bw’iki gihugu.yakira abantu ibihumbi 50.
5.Nelson Mandela  Bay Stadium ($270 milion)
yakira abantu basaga ibihumbi 49,iri muri Africa y’epfo,ikaba iri mu mutima neza neza w’uimurwa mukuru w’iki gihugu
4.Abuja Stadium $ 360 milion
yubaswe mu mwaka wa 2003,ubwo Nigeria yakiraga All African Games,yakira abasaga ibihumbi 61 iri Abuja(Nigeria)
3.FNB Stadium $440 milion
First national Bank Stadium yubaswe muri Africa y’Epfo ahitwa  Nasrec ,niyo stade yambere ndende muri Afrika ikaba yakira abantu basaga ibihumbi 94,aha ni naho murugo kwa Kaizer Chiefs,tubibutse ko kandi ariyo yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2010
2.Moses Mabhida Stadium $ 450 milion
yubatse mu mugi wa Durban (Africa y’Epfo) ikaba yakira abantu ibihumbi 62,760.
1.Cape Town  Stadium $ 600 milion
Iri mu mugi wa Cap Town,yakira abasaga ibihumbi 64,ikaba yarubaswe na company yo muri Africa y’epfo y’ubwubatsi izwi nka Murray and Roberts
-
Inkuru rusange15 hours ago
Nyuma yo gusezera kuri RBA, Tidjara yerekanye igitangazamakuru agiye gukorera
-
inyigisho16 hours ago
Bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye gukora niba wifuza kubona umukunzi ugukunda by’ukuri.
-
Imyidagaduro22 hours ago
Social Mula yikomye Bruce Melodie amuziza kwishyira hejuru nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV
-
Imyidagaduro23 hours ago
Diamond Platnumz yaraye asebereje Tanasha Donna imbere y’abafana be
-
Imyidagaduro14 hours ago
Marina yavuze ku rukundo rwe na Nizzo Kaboss
-
Imyidagaduro4 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro8 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Imyidagaduro11 hours ago
Gafotozi Plaisir Muzogeye yerekanye urukundo we n’umuryango we bakunda umwana wabo muto banamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko