in

Ngibi ibintu ukwiye kuzirikana niba ushaka kuryoherwa birenze na weekend| bigerageze uyu munsi.

Iyo weekend yageze abantu baba bashaka ibyo bahugiramo bishimisha, gusa biba byiza iyo ubonye ibyagushimisha bigatuma uruhuka ariko akaba ari byiza ku mubiri wawe kuko bituma urushaho kubaho neza.

Iyi ni yo mpamvu twabakusanyirije ibintu byagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru mu gihe urangije akazi.

1.Iteganyirize igihe cyo kwihugura

Ni byo koko impera z’icyumweru abenshi bafata icyo gihe nk’igihe cyo kuruhuka ndetse no kujya muri bimwe bibashimisha batabashije gukora mu minsi y’akazi. Ariko burya haba hari byinshi bahuye nabyo bikabananira cyangwa ugasanga nta bumenyi buhagije babifiteho, ni cyo gihe rero uba ubonye kugira ngo wihugure muri ibyo byose utazi maze uzasubire mu kazi ubifiteho ubumenyi buhagije.

2.Hura n’inshuti zawe

Buri gihe abantu benshi bakunze tuba bafite inshuti zikomeye, zibaba hafi buri gihe. Kugira ngo utabihirwa n’impera z’icyumweru, ni byiza ko uhamagara inshuti zawe maze mugahura mukaganira. Ushobora kubasura cyangwa bakagusura. Guhura nabo mukaganira, ugira byinshi wungukira mu biganiro mugirana.

3.Irinde gufata ibisindisha byinshi

Ntabwo twavuga ko abantu bose badafata ibinyobwa bisindisha. Benshi bava mu kazi ku wa Gatanu nimugoroba bafite aho bagomba gusohokera. Ni byiza ko ugomba kumenya ko utagomba kunywa nzoga nyinshi kugera aho utabasha kwigenzura.

Mu gihe wanyoye ugasinda cyane, burya ya minsi yo kuruhuka uba uyangije kubera ko umunsi ukurikiyeho wirirwa utameze neza, ukaba wakwirirwa uryamye cyangwa wacitse intege. Bizatuma umunsi urangira ntacyo ukoze. Gerageza rero unywe inzoga mu rugero niba wumva utazireka mu rwego rwo kuruhuka ariko ntugatume usinda cyane ku buryo bukabije.

4.Gerageza kwisanzura

Ni byiza ko mumpera z’icyumweru ugerageza gutembera. Ugasohokera ahantu heza ugasabana n’abandi. Ni byinshi muri wowe uba utekereza byagufasha kuruhuka. Muri iki gihe, niwo mwanya uba ubonye kugira ngo ukore ibyo byose ubona byaguha kumva unezerewe.

5.Irinde ibikorwa bimenyerewe

Mu buzima usanga abantu benshi bavanga ibintu. Ni byiza ko utandukanya ibikorwa bya buri munsi ukora mu gihe cy’akazi ndetse n’ibyo ukora urimo usoza icyumweru. Mu gihe cy’impera z’icyumweru kuwa Gatandatu ndetse no ku cyumweru, ugomba gushakamo umwanya uhagije wo kuruhuka maze ugahindura imirimo wakoraga buri munsi n’uko ukayiruhuka.

6.Gira ibyo ugabanya ubona byakwangiriza igihe

Si byiza ko watondeka ibikorwa bidafite akamaro kabone n’ubwo byaba bishimishije ngo usange ari byo uhugiyemo gusa. Ahubwo ni byiza ko ureba ibikorwa byiza bidafite ingaruka mbi, akaba ari byo ukora. Bya bindi bituma ukoresha ubwenge utekereza kandi ugakoresha n’imbaraga z’umubiri, mu gihe uruhuka ni byiza ko ushyiraho umwanya wawe wagufasha kugera ku ntego zawe, ukaba wasoma ibitabo, ukumva indirimbo.

7.Shaka ibigushimisha bishya

Kubona ibigushimisha bishya bitari bisanzwe byuzuza neza ibyiza biri muri izi nama z’ingezi turi kuganiraho. Niba uteguye ko ugomba gusohokera mu kabari, ni byiza ko utegura neza uko uzajyayo kandi ugahurirayo n’inshuti nshya. Mu gihe ushaka ikigushimisha gishya ni byiza ko ureba icyagushimisha wowe ubwawe utarebeye ku bandi kandi ukareba neza ko ari cyo wari ukeneye muri icyo gihe urimo.

8.Gira ibyo uruhuka gukora

Hari ibintu biba bishobora kuba byakorwa igihe cyose atari mu mpera z’icyumweru gusa. Mu gihe wateguye igihe cyawe neza ni byiza ko utegura ibintu bigomba gukorwa mu gihe cyo mu mpera z’icyumweru kandi bizatuma ubona imbaraga zizatuma utangira ikindi cyumweru ufite umwete ku kazi gasanzwe.

9.Tegura icyo gukora

Tegura icyo ugomba gukora mu mpera z’icyumweru. Reba kuri buri kimwe cyose uzi maze uhitemo icy’ingezi ugomba gukora. Icyo ugomba guhitamo ugomba kugihitamo mbere y’uko ugera muri iyo minsi irangiza icyumweru. Ni byiza guhitamo icyo gukora kandi ubona ukunze kuko mu gihe utagize icyo uhitamo bizarangira ubuze amahitamo maze ubure icyo gukora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gukura ibyinyo abaherwe, noneho Vera Sidika arashaka abasore b’abakene ngo basangire imitungo.

Abantu b’ibyamamare batandukanye bagize icyo batangaza ku bukwe bw’umuhanzi Platini.