in

Ngibi ibintu ukwiye kuzirikana niba ushaka kubyara umwana uzazana umunezero mu muryango.

Urubuga enfant.com ruratubwira ko n’ubwo kunguka umwana ari ibyishimo mu muryango ariko hari na bimwe bihinduka ibibazo :

– Inshingano ziyongereye ku bashakanye
– Amasaha y’umubyeyi w’umugore cyane cyane aragabanuka.
– Akenshi iyo umwana akiri muto, umugore ni we yitaho cyane ku buryo umugabo aba atakitabwaho nk’ibisanzwe.
– Rimwe na rimwe umugore ntararana n’umugabo we ahubwo afata ikindi cyumba n’uruhinja mu minsi ya mbere akimara kubyara.

– Igikorwa cyo gutera akabariro kiba gihagaraye kugeza nibura ku byumweru bitandatu nk’uko abahanga mu by’ubuzima bw’abagore babitangaza, kubera ko umubiri w’umugore wabyaye uba ugifite imvune n’ubumuga by’umubiri ndetse n’ubwonko.

– Umugabo atangira kugirira ishyari umwana wavutse kuko aba abona atagihabwa umwanya aba yifuza kandi yigeze guhabwa mbere y’ivuka ry’uwo mwana.

– Kuba umugore ahora ateruye umwana we maze ibyo yakoreraga umugabo we akabiharira umukozi.

– Kuba umugore atakizi kwiyitaho, asigaye arangwa n’umwanda ku mubiri no mu myambaro ye. Urugero ; Yuzuye ibyo yagaburiye umwana ku myenda yambaye n’indi myanda ashobora kuba yamusize…

– Kuba mu buriri, umugore yararaga yegeranye n’umugabo we bagapfumbatana none umwana akaba asigaye abarara hagati ku batagira agatanda gato k’uwo mwana cyangwa n’abakagira umugore akarara abyuka buri kanya ajya kumwonsa.

Sabrina Bauwens umwe mu bahanga mu buzima bw’abashakanye avuga ko “Gusubira ku murongo k’umugore umaze kubyara bisaba ingufu zihanitse cyane cyane izo mu bwonko. Ntibyoroshye ariko ni byiza kandi birakwiye ko agaruka ku murongo w’umugore mu rugo vuba. Umwana ni ngombwa kandi ni umugisha kumubona, ariko nabwo niba umugore ashaka ko umwana yaba ibyishimo ku muryango wose, umugore yagombye kutibagirwa na rimwe umugabo we ngo amurutishe uwo mwana.”

Uyu muhanga akomeza agereranya ukuvuka k’umwana nk’ibisanzwe. Nta muntu ujya witegura gushinga urugo atifuza kandi atishimiye no kuba umubyeyi kandi nta mashuri abaho ahugura anasobanurira abitegura kuba ababyeyi impinduka bagiye guhura nazo kugira ngo bazitegure.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.

Zari yiyamye abamwibasira kubera umugabo basigaye bakundana.