in

Ngibi ibintu abakobwa bakeka ko umusore adashobora kubabwizaho ukuri.

Urubuga Elcrema rutangaza ko hari ibintu 5 abakobwa bibeshya ko abasore batajya bababwizaho ukuri nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru:

Ibintu 5 Abakobwa bakeka ko abasore batajya babivugaho ukuri:

1.Kuba ari wenyine bivuze ko yamurambiwe

Abagore benshi iyo abakunzi babo babasabye kubaha akanya bakaba ari bonyine, bahita biyumvisha ko babahaze, nyamara sicyo biba bivuze! Bamwe mu bagabo icyo gihe cyabo bo nyine, ni cyo gihe cyo kwitekerezaho, maze akabasha gukusanya ibitekerezo byiza byubaka ejo hazaza he n’umuryango we urimo n’uwo mukunzi we uri kumukekera ibindi.

2.Simbizi bivuze ko bitamuraje ishinga

Nta mugore wishimira kumva mugabo avuze ijambo ‘Simbizi’. Nyamara ku bagabo, simbizi isobanuye simbizi nyine nta kigiye kure; ahubwo nawe aba yifuza kubimenya umurushije wamufasha nawe akabimenya kuko aba yagerageza kuguha igisubizo ariko yakumva atabizi cyangwa se abifiteho ubumenyi buke akanga kukubeshya akakubwira ko atabizi.

3.Kwibagirwa igikorwa bivuze ko atakitayeho

Reka tureke kujya kure hano duhere ku isabukuru y’amavuko y’umukobwa mukundana, kuyibagirwa byonyine bishobora kumwereka ko uba utabyitayeho. N’ubwo batinya kubigaragaza ariko abagabo ni gacye bibuka amatariki burya, aha batandukanye cyane n’abagore, kubera ubuzima abagabo babamo, akazi bakora, uko bitwara n’imibereho yabo, kwibuka cyane si ibintu byabo, nyamara si uko baba batabyitayeho!

Ahubwo usanga n’iyo yibagiwe ikintu cy’ingenzi nk’igikorwa runaka nawe ubwe bimubabaza akibaraho ikosa kandi akumva uwamushoboza yazarihashya bya burundu.

4.Kwishimira umukobwa bivuze ko baryamana

Mu gihe kuba yagira undi mukobwa yishimira byatera ifuhe n’ishyaro, ahubwo hari abagore cyangwa abakobwa bumva ko niba umusore cyangwa umugabo bakundana hari umukobwa wundi yishimira bivuze ko bajya baryamana cyangwa se abyifuza.

Nyamara sitwakoresheje ijambo, ‘Gukunda mukobwa’ twakoresheje ‘Kwishimira’, bivuze ko ashobora kuba yishimira imico ye, ibyo akora, uko yambara cyangwa ibindi ariko bitandukanye kure no gushaka kuryamana nawe rwose.

5.Bamwe mu bakobwa batekereza ko umusore bakundana yareka inshuti ze zindi kuko amukunda

Ku musore cyangwa umugabo, ndetse no ku bakobwa b’umutima, inshuti ze ni ingenzi cyane, kandi baba bafite ibitandukanye baziranyeho ahora yishimira, kumva ko rero yareka inshuti ze kuko agukunda, mukobwa uba wibeshye rwose kuko umwanya wawe uba uhari muri we ndetse n’inshuti ze zigakomeza kuba zo.

Ibi ni bitanu gusa mu ruhurirane rwa byinshi abagore ndetse n’abakobwa bakunze kwiyumvisha iyo abagabo cyangwa abasore bakundana bavuze cyangwa bakoze ibyo bumva ko bisanzwe. Bakobwa ntabwo bikwiye ko muhora mutekereza ko abasore bahorana ikinyoma, nabo bagira ukuri si bose babeshya.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana muto witabye Imana ubwo nyina yari yitabiriye amarushanwa y’ubwiza yababaje benshi.

Kylie Jenner yerekanye ko ntawe umuhiga mu myambarire(AMAFOTO)