in

Ngaya amayeri asigaye agoboka abahungu bashaka gutereta inkumi.

Smiling couple in cafe

Burya umusore w’inyaryenge muri iki gihe iyo ashatse kugutereta inkumi akayemeza, ntahutiraho, ahubwo aza gake gake, akureshya uko bwije n’uko bukeye ugashiduka urukundo rwaragutwaye umutima utazi uko byagenze.

Aya rero ni amwe mu mayeri abasore basigaye bifashisha mu nzira nziza yo kwemeza umukobwa:

1.Yifuza kumenyana nawe no gutunga nimero ya telefoni yawe

Iyo muhuye n’umusore bwa mbere, ukabona afite inyota yo kumenya byinshi kuri wowe, burya ujye umenyako aba yafashe akikubona. Ni nayo mpamvu akenshi azahita ashaka ubundi buryo mwazongera kubonana ntabure amahirwe yo kubonana nawe. Kubwo kumwereka ko wihuta rero, ni yo mpamvu yihutira kukwaka nimero ya telefoni kugirango muzabashe kuzavugana.

2.Iyo ameze kubona nimero yawe ya telefoni, igisigaye aba ari kujya avugana nawe Umusore wagukunze muri ubu buryo cyakora akenshi ntiyihutira kubikubwira, ahubwo usanga agerageza kuguhamagara gake gake gashoboka, byibura nka kabiri mu cyumweru kugera igihe mumaze kumenyerana, musabana muri make mutangiye kwiyumvanamo.

3.Akunda kukubaza amakuru ajyanye n’ ubuzima bwawe

Burya umusore uzi kwinjirira umukobwa cyane, akenshi aba yirinda impamvu n’imwe yatuma umukobwa amuhakanira nyuma bikaba byamugiraho ingaruka yo kubabara. Ni yo mpamvu agenda akora uko ashoboye kose ngo abashe kukwiyegereza, ntube wagira icyo umukinga(umwiyumvemo), kuburyo utazamenya igihe yagusabiye urukundo, ugashobora gushiduka bisa nk’ibyikoze cyera.
Uzasanga akunda kukoherereza ubutumwa bugufi akubaza uko umerewe, uko waramutse ndetse n’uko wiriwe ku buryo nawe ubona ko akwitayeho bityo nawe utangire kumutekerezaho cyane/byinshi.

4.Kwifuza ko utemberana na we ahantu runaka

Aha twatanga Ku rugero nko mu misa, kureba umupira n’ahandi. Ibi biba bigaragaza neza ko aterwa ishema no kuba ari kumwe nawe cyangwa akanifuza ko bibonwa na buri wese ko akundana n’umuntu nkawe. Aba atekereza ko mu gihe umwemerera utuntu nk’utwo tugiye dutandukanye, ari nako bishobora kumworohereza mu gihe akubwiye ijambo nyamukuru NDAGUKUNDA.

5.Yifuza kumenyana no gusabana n’inshuti zawe za hafi

Ubu buryo bufasha umusore wagukunze kumenya neza ibyo wanga n’ibyo ukunda, kugirango ajye abasha kubizirikana no kubyubahiriza igihe cyose abonye amahirwe yo kuba ari kumwe nawe. Kandi koko nawe kuko aba yaraguhaye umwanya wo kuba wamutekerezaho, bituma umubonaho ya mico ukunda bityo bikaba byakunyura , mu gihe agusabye urukundo ntube wazuyaza kuvuga YEGO.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Karekezi William
Karekezi William
3 years ago

Ahhh!!! Ni danje kbs

Ibintu bitangaje ushobora kuba utazi ku mpyiko z’umuntu.

Wa mukobwa wasabye Sugira kumutera inda yahishuye uburyo abantu benshi bamwibasiye baramutuka| avuze no ku ndirimbo ye.