in

Neymar yamaze gusezera ku bakinnyi ba PSG

Nta munsi n’umwe ushira umukinnyi Neymar Jr atavuzweho mu itangazamakuru ryo mu gihugu cya Espagne aho ibinyamakuru bitandukanye bikomeza kugenda bishimangira ko ari hafi gusubira mu ikipe ya Fc Barcelone. Kuri ubu none bikaba byameza ko uyu musore yamaze kumenyesha abakinnyi ba PSG ko we umwaka utaha azaba yibereye i Barcelona biramutse bigenze uko abyifuza.

Nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo cyabitangaje Neymar mu minsi ishize yandikiye abakinnyi abakinnyi ba PSG amagambo agira ati :”Ndashaka gusubira muri Barca” byumvikana ko ari uburyo bwo kubasezera ngo batazatungurwa babonye agiye. Hagati aho ariko nubwo ashaka kugenda ngo arashaka gusiga isura nziza i Paris aho ashaka gusiga afashije iyi kipe gutwara Champions league.

Ku munsi w’ejo ikinyamakuru Sport cyo kikaba cyari cyatangajeko nyuma yuko bigaragaye ko Barca nta mafaranga ifite yo kugura Neymar, iyi kipe yifuza kugurana abakinnyi na Paris, aho izayoherereza Coutinho na Ousmane Dembele kugirango nabo basubirane Neymar.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid yiteguye gutanga miliyoni 140 ku bakinnyi babiri yifuza cyane

Imyitwarire ya Mesut Ozil imukoreye ishyano