in ,

Neymar Junior yagaragaje umuntu uzasimbura Cristiano muri Real Madrid

neymar-junior

Umukinnyi Neymar Junior w’ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo kubona ko Cristiano Ronaldo ashobora kugeza muri 2020 agikinira ikipe ya Real Madrid yatangaje ko adashidikanya ko iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne itazatinda kubona umusimbura w’uyu musore, kuko umwana iyi kipe yatangiye kugendaho no gutera imboni abarizwa aho Neymar yigeze guca mumyaka yashize ataraza muri Barcelona, kandi uyu musore akaba atangaza ko uyu mwana amuzi neza ko ashoboye byinshi.

 cristiano ronaldo umukinnyi ushobora kuzava muri   Real Madrid kera
cristiano ronaldo umukinnyi ushobora kuzava muri Real Madrid kera

Amakuru yizewe dukesha ikinyamakuru butfootballclub aremeza ko uyu musore yegereye abayobozi b’ikipe ya Fc Barcelona kugirango abaganirize kuri uyu mwana w’imyaka 18 maze ikipe ya Fc Barcelona izamugure mbere yuko Real Madrid imusinyisha gusa ibi bimeze nk’ibizagorana kuko umubano wa Fc Barcelona n’amakipe yo muri Amerika y’amajyepfi wajemo igitotsi nyuma yuko iyi kipe yakomeje kugenda ihenda ubwenge ariya makipe yo muri amerika yo hepfo maze ikayateza n’ibihombo bya hato na hato birimo n’igurwa ry’uyu musore Neymar ava mu ikipe yahozemo ya Santos.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Alexis Sanchez yavuze yatumye afatwa nk’umwiyemezi ndetse n’igicucu

Real Madrid imaze gutangaza umukinnyi ukomeye uzayivamo mu kwa mbere