in

Neymar Jr agiye kuba umukinnyi utazibagirana mu ikipe y’igihugu ya Brazil

Rutahizamu wa PSG ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil Neymar Jr de Santos agiye kuba umukinnyi w’umunyabigwi mu ikipe y’igihugu.

Neymar Jr uzwiho kuzengereza ba myugariro agenda ahura nabo Hari amwe mu mateka uyu musore agiye kubaka mu ikipe y’igihugu ya Brazil harimo kuba abura ibitego 3 gusa ngo abe umukinnyi wa mbere umaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi.

Uyu mukinnyi kandi muri iyi kipe ye y’igihugu arabura instinzi 3 gusa kugirango abe umukinnyi wa mbere mu mateka ya Brazil umaze kugira intsinzi nyinshi kuva yatangira gukinira iyi kipe y’igihugu.

Mu ikipe y’igihugu ya Brazil umukinnyi kugeza ubu umaze gutsinda ibitego byinshi ni Pele afite ibitego 77 bivuze ko Neymar Jr we afite ibitego 75 matsinda ibitego 3 azahita ava kuri uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi.

Neymar kandi amaze kugira intsinzi 86 bivuze ko CAfu ufite intsinzi 88, Neymar ikipe t Barazil n’itsinda imikino 3 azahita amucaho.

Ibi byose Neymar afite amahirwe menshi yo kubigeraho bitewe nuko agifite imikino myinshi yo gukina cyane ko iyi kipe ye mu kwezi kuri imbere ashobora kubigeraho mu gikombe cy’isi kizabera mu gihugu cya Quatar.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gisozi: Umukobwa wakoraga akazi k’uburaya yasanzwe mu nzu yapfuye (inkuru irambuye)

Rayon Sports igiye gukina umukino wa gishuti itegura Irushanwa rya Made in Rwanda