Ndimbati yavuze ko ashaka kuyobora FERWAFA

Umunyarwenya Uwihoreye Mustapha, wamamaye cyane ku izina rya Ndimbati akoresha muri filime ya Papa Sava akinamo, yatangaje ko ashaka kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse ko n’inshuti ze nyinshi imubonamo ubushobozi bwo kuba yayiyobora. Ibi Ndimbati yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyize amashusho avuga ko afite ubushobozi ndetse yiyizeye ko yayobora FERWAFA. Muri aya mashusho Ndimbati yashyize kuri instagram yagarutse ku gusaba inshuti ze n’abafana be ko bamugira inama kuko yiyumvamo ubushobozi bwo kuyobora FERWAFA ndetse ko n’inshuti nyinshi zirimo kubimusaba.

Ndimbati atangaje aya magambo mu gihe hashize iminsi mike abayobozi ba FERWAFA beguye ku mirimo yabo.

 

Ndimbati

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Uyu mugabo yaciye agahigo gakomeye ku isi nyuma yo kugura agapfukamunwa gakoze muri zahabu ko kumurinda Covid-19

Dore couple 5 z’abakinnyi ba ruhago mu Rwanda zikunzwe cyane muri iyi minsi.