Ndimbati mu kababaro kenshi yatangaje impamvu yatumye atiyamamariza kuyobora FERWAFA

Umunyarwenya Ndimbati ntakiyamamarije kuyobora FERWAFA

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru yuko umunyarwenya Ndimbati akaba n’umukinnyi wa filime yari yatangaje ko ashaka kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma yuko inshuti ze ndete n’abafana be zimubonyemo ubushobozi.

Nyuma y’igihe iyi nkuru igihe hanze kuri ubu Ndimbati abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje impamvu atigeze yiyamamariza kuyobora FERWAFA.

Mu mashusho Ndimbati yashyize kuri instagram ye yavuze ko impamvu atigeze yiyamamariza kuyobora FERWAFA ari uko umuryango we wasanze atazajya awuba hafi nk’uko bikwiye kubera inshingano yaba afite zamusaba guhora mu manama na za misiyo ndetse n’abakunzi ba filime nyarwanda bamubwiye ko bazagira irungu kubera kutamubona ndetse na bamwe bamubwiye ko bahita bahagarika kureba filime nyarwanda.

Ndimbati yaretse atyo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu rwego rwo kutababaza umuryango we n’abakunzi ba filime nyarwanda.

Umunyarwenya Ndimbati ntakiyamamarije kuyobora FERWAFA

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

152 Points
Upvote Downvote

Umugore yatwikiye umugabo we mu nzu ,akeka ko yamuroze.

Mukobwa dore ibyo wakora bikagufasha kugira amaguru meza