in

Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)

Umunyarwenya Ndimbati wo muri Papa Sava bamusuye basanga atetse igikoma ,avuga ko kubera gahunda ya guma mu rugo abagabo bakwiye kumenya ko burya n’igikoma ari ngombwa aho kunywa inzoga.

Uyu mugabo ukunda gukina muri filime zisekeje ni umwe mu bantu bakundira ko avuga ku bijyanye no kurya cyane aho agaragara kenshi atetse cyangwa arimo kurya mu buryo busekeje.Isibo TV mu kiganiro cyayo The Choice live basuye uyu mugabo aho atuye maze bamwerekana atetse igikoma aho abanyamakuru yabasakeje bikomeye bitewe n’ibyo yavugaga.Ndimbati asanga muri iki gihe cya guma mu rugo abagabo badakwiye kunywa inzoga ,ngo ahibwo bige guteka ,bananywe igikoma.Avuga ko bidasuguritse ko umugabo yateka cyangwa ngo anywe igikoma.Ati:”Bagabo mwikwihagararaho, mwige guteka kandi umugore ntiyagusuzugura ngo watetse kuko ni ukumufasha”.Ati:”kuki wakwanga gushigisha igikoma kandi ukakinywa?”

Ndimbati yaboneye umwanya wo kugira inama abantu bagirira abandi ishyari avuga ko iki gihe ari icyo gukora utitaye ku byo abantu bakuvugaho.

Kanda hano hasi urebe video ya Ndimbati muri the Choice Live:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)

Bimwe mu bintu bibi umukunzi wawe ashobora kugukorera ukababara cyane kurusha kumufata aguca inyuma.