Connect with us

Hanze

“Ndicuza bikomeye impamvu natandukanye n’umukunzi wanjye Jokate,ubanza nararozwe” Amagambo ya Diamond.

Published

on

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko yicuza bikomeye icyatumye atandukana n’umunyamideli Jokate Kidoti, bahoze bakundana maze anongeraho ko ashobora kuba yararozwe kugirango amwange.

Uyu muhanzi uzwiho gukunda abagore cyane yatangaje ko kugeza ubu ugifite igikomere Ku mutima bitewe n’uburyo yakundanaga na Jokate ariko bagatandukana ntacyo bapfuye kigaragara.Mu kiganiro Diamond yagiranye na Televiziyo imwe yo muri Tanzaniya yavuze ko yicuza cyane kuba yaratandukanye n’uriya munyamideli,wamukundaga bitagereranwa.

Mu magambo ye yagize ati:”Jokate yari umuziranange,nta kintu kibi yigeze ankorera rwose.Namushyize mu byago bikomeye ndetse numvisha abantu bose ko ari umukobwa mubi kandi ko ari we wantandukanyije na Wema Sepetu.Ukuri guhari ni uko ari njye wamuhatiye gukundana nanjye.Naramuterese ndetse nza no kumwanga nisubirira kwa Wema.”

Diamond yakomeje avuga ko atiyumvisha icyatumye batandukana ndetse ko aterwa ipfunwe n’ibyo yakoze.Ati:”Sinzi icyanteye kumwanga,bishoboka ko narozwe rwose kuko simbona ikintu kibi yaba yarankoreye.Jokate ni umukobwa ukunda umurimo.Gusa aracyari inshuti yanjye bisanzwe,ariko uko ansuye numva mfite isoni z’ibyabaye.Ndacyumva narahemutse cyane.”

Twibutse ko uyu munyamideli Jokate Kidoti, amaze gutandukana na Diamond yahise akundana na Ali Kiba imyaka igera kuri ibiri ndetse baza gutandukana umwaka ushize ubwo uyu muhanzi yatangazaga ko agiye gukora ubukwe n’undi umukobwa.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!