in ,

“Ndashaka guha isomo APR FC “- Rwigema Yves

Nyuma yo kwerekeza Rayon Sports avuye muri APR Fc, Rwigema Yves aratangaza ko yiteguye ko bari baramwibeshyeho batamuha umwanya wo gukina

Ubwo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports yakoraga imyitozo ku kibuga cyo ku Mumena, umukinnyi Yves Rwigema uheruka kugurwa avuye muri APR Fc, ni umwe mu bakinnyi bayitabiriye ndetse anaganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo.

Yatangaje ko ikipe agiyemo ari ikipe nziza, ndetse n’aho avuye hari heza ariko atari yishimye, akavuga ko yiteguye kwerekana itandukaniro mu kibuga, ku buryo azerekana ko bamwibeshyeho

Yagize ati “Nasanze ari ikipe nziza, hari umwuka mwiza, gusa aho navuye naho hari umwuka mwiza, yose ni amakipe meza, ibyatumye mva muri APR ni birebire sinabona uko mbisobanura gusa muri sinari nishimye, nashakaga kubona umwanya wo gukina n’ibindi byinshi”

“Niteguye gukina nkereka aho mvuye ko nari nshoboye, wenda ko banyibeshyeho, umutoza yaranyegereye ambwira ko bafite ikibazo ku mwanya wanjye ngomba gushyiramo ingufu nkabafasha, nta masezerano nari mfite kuko ntaho nasinye, abafana ba Rayon Sports nababwira ko mpari kandi niteguye kubashimisha” Yves Rwigema aganira n’itangazamakuru.

Usibye kandi Yves Rwigema wavuye muri APR Fc, kugeza ubu iyi kipe iracyategereje Rwatubyaye Abdul nawe basinyishije avuye muri APR Fc, n’ubwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko kugeza ubu nta makuru ye bufite.

Ni gutya imyitozo ya Rayon Sports yari imeze….

JPEG - 295 kb
Imyitozo yaberaga kuri Stade Mumena
JPEG - 206.2 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports basoza imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri
JPEG - 194.4 kb
Romami Marcel, umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports
JPEG - 265.2 kb
Ndayishimiye Eric Bakame
JPEG - 288.1 kb
Nahimana Shassir

JPEG - 220.4 kb
Manzi Thierry

 

Source :KT

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ishingiro ry’urukundo rukomeye utazi ruri hagati ya Lionel Messi na Francesco Totti

Dore abahanzikazi nyaRwanda barisha iturufu y’ikimero mu kwigwizaho abafana (amafoto)