Ndanda wabyaranye na Anita Pendo burya yarongoye undi mugore| Anita bamuteye indobo| Yabivuze byose

Nizeyimana Aphonse wamenyekanye cyane ku izina rya Ndanda akaba yaramamaye cyane ubwo yari umuzamu wa AS Kigali nyuma akaza kubyarana n’umunyamakuru Anita Pendo, yavuze uburyo kuri ubu afite undi mukunzi ndetse banafitanye gahunda yo kuruhshinga mu gihe cya vuba. Ni mu kiganiro SUNDAY CHOICE LIVE uyu musore yari yatumiwemo nk’umutumirwa.

Mu gutangira ikiganiro, Ndanda yavuze byinshi ku buzima bwe harimo nuko kuri ubu yamaze gusezera ku mupira w’amaguru akaba yarafashe iki cyemezo ntakuka nyuma yuko yabonaga arimo kugenda ahura n’ibibazo bitandukanye mu mukino w’umupira w’amaguru harimo nko kuvunika amavu ndetse n’amaboko.

Ndanda wabyaranye abana babiri na Anita Pendo yafashe umwanya yifuriza Anita Pendo umunsi mukuru mwiza w’ababyeyi b’aba Mama. Nubwo yamwifurije umunsi mukuru mwiza w’aba Mama, Ndanda yavuze ko kuri ubu yamaze gutandukana na Anita Pendo dore ko yavuze ko afite undi mukunzi muri iki gihe ndetse yavuze ko gahunda zo kubana barimo kuzitegura mu gihe cya vuba kuko hari byinshi bamaze kuganiraho harimo nko kuboneza urubyaro n’ibindi.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Bitunguranye Papa Cyangwe yihakanye Mama Cyangwe wamusomeye imbere ya camera||Noneho ariyahura

Abanyarwanda bashaka kuzakurikirana imikino ya #theBAL izabera mu Rwanda bashyizwe igorora