Navutse ndi umwirabura mbere y’uko mpinduka umushinwa! Umuhanzikazi Sunny yamaze kwihinduza uruhu(Amafoto)

Umuhanzikazi Sunny yemera ko yitukuje agatakaza uruhu rw’abirabura bitandukanye cyane n’uko yasaga mbere ibintu bigaragaza neza ko we ubwe atikundaga ndetse n’uko Imana yamuremye atigeze abyishimira agahitamo kwihinduza no kuba ‘umushinwa’ nk’uko we abyivugira.

Umuhanzikazi Sunny Dorcas Ingabire yabaye ikimenyabose bitewe n’udusha agenda akora ku mbuga nkoranyambaga abenshi banavuga ko ibikorwa bye n’udushya twe biruta umuziki we kwamamara. Uyu muhanzikazi bwa mbere abantu batangira kumumenya ni igihe yari ari mu kiganiro akavuga ko imyaka ibiri yari amaze atagera mu Rwanda yari atangiye kwibagirwa Ikinyarwanda ati “Kuvuga ikinyarwanda birangora”. Iri jambo ryarakuririjwe cyane nawe abyuririraho akora indirimbo ayita ‘Kungola’ yafatanyije na Bruce Melodie.

Sunny ngo asigaye ari umushinwa

Uyu muhanzikazi w’umunyarwanda utuye mu gihugu cya Kenya ni umwe muri bake mu Rwanda ndetse no ku isi bemera ko bahinduje uruhu rwabo. Ibi yongeye kubishimangira ku ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yambaye ikanzu yirabura agira ati “Natakaje uruhu rwirabura rero ntabwo natakaza n’ikanzu y’umukara, navutse ndi umwirabura mbere y’uko mpinduka umushinwa icyo ngomba gukora ni ukuguma ndi mwiza, nishimye, nkanikunda ndetse nkaniyizera.’’

Sunny wa kera atandukanye n’uw’ubu

src:inyarwanda

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Miss Naomie n’abo bavukana bavuze byinshi ku buzima bwabo| Uwerekanye umukunzi mbere y’abandi| Usetsa cyane n’ibindi

Abari batunzwe no kumansura i Kigali mu marira menshi nyuma y’umwaka utubari dufunze