in

Mwiseneza Josiane yakorewe ikintu kitigeze gikorerwa undi mukobwa n’umwe mu mateka ya Miss Rwanda

Nyuma yo kubona iteke yo gukomeza mu bakobwa 20 bazajya muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane yatashye mu modoka ari kumwe n’umurinzi (Body Guard), ibintu bitegeze bibaho ukundi mu mateka ya Miss Rwanda.

Nkuko byatangajwe na Mwiseneza Josiane ngo yabonye Body Guard aza kumurinda ndetse anamufasha kumuhuza n’umuryango we nyuma y’uko abafana be bamwuzuyeho amaze kubona Pass muri Miss Rwanda 2019.

Musaza wa mwiseneza Josiane (Muhayimana Samuel) wari uri aho akaba yasobanuye ko Body Guard wa Josiane atigezeye yishyurwa ahubwo yabikoze kuko nawe ari umufana wa Josiane bityo akaba yarabikoze mu rwego rwo kumufashe ndetse ngo n’imodoka yamutahanye nayo abafana bayimukodeshereje.

Mwiseneza yatashye mu modoka ya Toyota TXL afite na Body Guard

Aganira na igihe.com Samuel yagize ati :“Umurinzi we ni umuntu wamwikundiye, yanamuhamagaye bikiri mbere ati ‘njye ndagufana’ ndashaka ko nta muntu uzajya agutezaho akavuyo adatuma wigendera neza njye nguhaye umusanzu wo kugira ngo nzakubere umurinzi nk’uko mwabonye.

Ibi bikaba byerekana ko Josiane amaze kuba umustar ukomeye kugeza aho abafana barwanira kumukoraho bikaba ngombwa ko agendana Body guard, ibintu bitegeze bibaho ukundi mu mateka ya Miss Rwanda.

 

Image source: igihe.com

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibanga Kate Bashabe akesha uburanga n’imiterere bihebuje

Miss Ingabira Habibah yibasiwe n’abafana bamushinja kwiyambika ubusa kuri Instagram