in

Mvukiyehe Juvenal nyuma yo guhabwa Kiyovu Sports agiye gutangira igikorwa cy’imbaturamugabo kizinjiriza akayabo iyi kipe byihuse

Mvukiyehe Juvenal umaze igihe ashyira imbaraga mu kuyobora Kiyovu Sports ariko mu buryo bw’ubucuruzi bikaza no gukunda, agiye gutangiza isoko ry’ibikoresho bya Kiyovu Sports ndetse n’ibindi bintu bitandukanye(Super Market).

Muri iyi wikendi ishize hasoje inama y’abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports ariko bavuga rikijyana, bumvikana ko Mvukiyehe Juvenal yemerewe kuyobora iyi kipe mu buryo bw’ubucuruzi( Kiyovu Sports Campany) ndetse ku kuyobora umuryango wa Kiyovu Sports hashyirwaho Ndolimana Jean Francois Regis uzwi nka General.

Juvenal nyuma yo gufata iyi kipe, twamenye amakuru yuko agiye gufungura Super Market y’ikipe ya Kiyovu Sports izaba irimo buri kintu cyose abafana b’iyi kipe bakeneye ndetse n’abandi bantu bose bakifuza kugurira muri iri soko. Iyi Super Market biteganyijwe ko uzashyirwa I Nyamirambo ahazwi ko haba abafana benshi ba Kiyovu Sports, ariko ikazagurwa ugashyirwa ahantu hatandukanye.

Mvukiyehe Juvenal kuva yakemererwa kuyobora iyi kipe nkuko yabyifuzaga, biravugwa ko bagiye kwishyura abakinnyi amezi 2 bamaze ntamafaranga bahabwa ndetse bagakemura utundi tubazo twinshi abakinnyi bari bafite ku munsi wejo bagahita batangira gukora imyitozo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho APR FC yamaze gutiza Marines FC abakinnyi bane bakomeye

Ibiryo ukwiye kwirinda kurya uno mwaka wa 2023