in

Mvukiyehe Juvenal abangamiwe n’ikintu kimwe gikomeye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butari kumwemerera

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yabangamiwe cyane n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze gufata amafaranga yatanze mbere nk’imigabane mfatizo agomba gutangiriraho.

Tariki 4 Mutarama 2023, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yageze mu Rwanda avuye ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ububiligi, aho yari yaragiye mu biruhuko by’iminsi mikuru nubwo byavugwaga ko atazagaruka ukundi mu ikipe ya Kiyovu Sports bitewe nuko hari ibyo yasabye akabyimwa.

Nyuma yo kuva muri ibi biruhuko, ku munsi w’ejo hashize hakozwe inama ihuza Mvukiyehe Juvenal n’abayobozi bakuru b’iyi kipe, yo kumenyesha Juvenal ko yemerewe ibyo yasabye byo kuyobora Kiyovu Sports ari ikipe yo gushoramo amafaranga nawe ukagira icyo winjiza nkuko yabisobanuye mu minsi ishize ari cyo atumvikanagaho n’aba bayobozi.

Muri iyi nama yemeje kumugaragaro Kiyovu Sports Kampani, ubuyobozi bwabwiye Mvukiyehe Juvenal ko agomba kwibagirwa amafaranga yatanze ibyo yasabaga ko bazayaheraho bayagira imigabane bidashoboka kuko hari benshi bayatanze kandi nabwo bose ariko ko byagenda nubwo byababaje Juvenal ariko ntacyo byamutwaye yemeye kuyobora iyi kipe mu buryo yifuza.

Juvenal Milliyoni zirenga 300 yavugaga ze zigomba kuburizwamo ahubwo agatangira bundi bushya ari nako akomeza gushaka abandi bantu baza kugura imigabane muri iyi kipe, benshi bategereje kureba ko bizatanga umusaruro ushimishije bikaninjiza amafaranga.

Amakuru YEGOB yamenye avuga ko uyu munsi nibwo ibi byemezo byafatiwe muri iyi nama bigomba guterwaho Cashie yemeza ko Kiyovu Sports yeguriwe Kiyovu Sports Kampani iyobowe na Mvukiyehe Juvenal.

Mvukiyehe Juvenal kuva yafata ikipe ya Kiyovu Sports ntawushidikanya ubushobozi bwe mu migurire y’abakinnyi ndetse no gutsinda amakipe amwe n’amwe akomeye yariyarananiye iyi kipe mu myaka ishize harimo APR FC ndetse na Rayon Sports, ari nacyo kintu ubu buyobozi bwahereyeho bumwemerera gukomeza kuyobora iyi kipe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyabugogo; Yibye injangwe nzima imuvugira mu nda abantu barahurura (Videwo)

Mu Rwanda: umukobwa ari mu marira nyuma yo guha umusore amafaranga menshi ngo azamurongore akamuhemukira