in

Mutsinzi Ange wakunzwe n’abafana ba APR FC ndetse n’ikipe ya Rayon Sports yatanze ikirego muri FIFA

Myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mutsinzi Ange Gimmy yatanze ikirego muri FIFA arega ikipe yakiniraga yitwa FC Trofense yo mu gihugu cya Portugal.

Hashize igihe Mutsinzi Ange yerekeje mu gihugu cya Portugal mu ikipe ya FC Trofense, ariko ntabwo yaje guhirwa kuva yakerekeza muri iyi kipe ikomeye muri iki gihugu.

Uyu musore nyuma yo kubona bitameze neza muri iyi kipe ya Trofense yatangiye urugamba rwo kuburana bikomeye n’iyi kipe kubera amafaranga y’amezi iyi kipe imurimo kandi menshi atapfa kwihanganira.

Amakuru YEGOB ifite ni uko Mutsinzi Ange arimo kurega FC Trofense ayisaba amafaranga agera ku bihumbi birenga 24 by’amadorari bivuze ko ari akabakaba Milliyoni 25 z’amanyarwanda.

Ubu Mutsinzi Ange Gimmy nta kipe afite arimo gukinira nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe ya FC Trofense, bivuze ko muri iki gihe kigura n’igurishwa ry’abakinnyi ikipe yose yamwifuza bavugana akaba yayerekezamo nta mususu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi wa Miss Naomie yaryohewe n’ibihe byiza bagiranye mu mpera z’icyumweru bari ku mazi -AMAFOTO

Amakuru atari meza ku bafana ba Kiyovu sport, bagiye gukorwaho iperereza