in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Mutabaruka

Amazina

Mutabaruka ni izina ry’igitsinagabo rihabwa umwana w’umuhugu. . Basoma Mutabaaruka

Gutabaruka bifite ubusobanuro butandukanye.Hari uva ku rugamba amahoro bavuga ko umuntu atabarutse, kuva guherekeza uwapfuye, kuva mu makuba ndetse no kubyara.

Baca umugani ngo ’uzahabwa impundu utabarutse’ bivuga ko umuntu azashimwa arangije umurimo uruhije yarimo akora.

Bishobora gushingira ku gutabaruka uvuye ku rugamba cyangwa se kubyara kuko byose biraruhije mbese ni ah’Imana.

Umwanzuro

Umubyeyi ashobora kwita umwana we izina Mutabaruka kubera ko se avuye ku rugamba , cyangwa se ko kuvuka kwe kwaruhanyije bakavuga ko umubyeyi atabarutse kuko wenda inda yabashaga kumuhitana

Ubu busobanuro bwatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Belinda

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Mutambuka