in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Musore ,reba ibyo wakora mu gihe ushatse umugore ugasanga akiri isugi

Hari abagabo bashaka abagore bagasanga baracyari amasugi cyangwa se batarigeze baryamana n’undi mugabo uwari we wese ,ibi biba ikibazo umugabo akibaza icyo yakora kugirango baze kugira ibyishimo bingana mu ijoro rya mbere bakirushinga.Aha hari ibintu bitatu wakora mu gihe usanze umufasha wawe atarigeze apfundura agaseke nkuko bivugwa:

1.Kuganira

Niba umugore wawe ari isugi, waba warabimenye abikubwiye cyangwa se warabyivumburiye ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukumuganiriza. Umugore ugiye gutera akabariro bwa mbere agomba kuganirizwa, guhumurizwa mbese akumva ko ibyo agiye gukora nta kibazo biri bumuteze ko biri bumushimishe. Kuganira bimufasha kwitegura muri we akumva akwisanzuyeho ari nabyo bituma agira ububobere buhagije kuko aba yashize igihunga

2.Kwirinda guhatiriza

Mu gihe mutangiye igikorwa, wowe mugabo ugomba kwirinda guhatiriza no guhubagurika ukitonda, ukagenda buhoro buhoro, yataka ugasa n’uba uworoheje gake ndetse ukamubaza niba ababaye. Ubundi ukamwira uti : “Humura nta kibazo”.. Niba akubwiye ko ababara cyane gerageza kutinjira cyane kuko bishobora gutuma akomereka cyangwa nawe ugakomereka. Hari abasore barongora bugacya bajya kwa muganga kubera iki kibazo.

3.Bihe igihe

Menya ko niba umugore wawe ari isugi atari ngombwa ko mukora imibonano neza nk’uko ubishaka ku munsi wa mbere, ahubwo niba ubona afite igihunga cyangwa se ababara, reka muyikore byoroheje umunsi wa mbere, uwa kabiri ugenda wongera intambwe azagera aho amenyere ndetse we ubwo azakwereka aho ugomba kugeza namara kumenyera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo bwo kwishyuza abigiye ku nguzanyo ya Buruse bwarorohejwe

Bruce Melodie ageze i kigali ahita avuga ibyamubayeho i Burundi