in

NdabikunzeNdabikunze

Musore/nkumi, niba wujuje ibi bintu nushake uhite ukora igikwe kuko uriteguye.

Urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rwatanze ibintu 4 wagenderaho wemeza ko ugejeje igihe cyo gushaka umugore cyangwa umugabo:

1.Uri indahemuka ku mukunzi wawe

Kubaka urugo bivuze kubana n’umuntu umwe ubuzima bwawe bwose usigaje ku isi. Niba rero utabasha kuba indahemuka ngo ube wabasha gukundana n’umukobwa umwe cyangwa umusore umwe, byaba byiza wibagiwe ibijyanye no gushinga urugo kuko bizakugora n’ubundi kuba indahemuka kuwo muzarushinga. Hatabayeho kuba indahemuka mu rukundo, ngo ufate guca inyuma uwo mwashakanye nk’ikintu kizira, gushinga urugo byaba bimaze iki?

2.Wishimanye/wishimiye umukunzi wawe

Gushinga urugo si ikintu kimara igihe gito runaka ahubwo ni ubuzima bwose. Niba ushaka kurushinga bisaba ko uba ubyishimiye kandi ubifitiye ubushake. Uba ugomba gushakana n’umuntu wishimiye kandi ukurimo atari ibyo uhatiriza. Niba ariko bimeze, witeguye gushaka kuko umuntu wishimira, mwanamarana ubuzima musigaje ku isi.

3.Ufite ibitekerezo bihamye kandi urakuze

Mu rushako habaho ibintu bitandukanye. Siko bihora ari umunezero cyangwa mukabana muri Paradizo izira ikibi. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ntazibana zidakomanya amahembe. Byanze bikunze mu rugo rwanyu ntimuzabura ibyo mupfa, mutongane, mugire ibyo mutumvikanaho,…Niba uzi neza ko ibi bizababaho kandi ukaba witeguye kujya ukemura buri kibazo cyose kivutse kandi mu bwumvikane n’uwo mwashakanye bitagombye kugera kure, ntakabuza uriteguye kuba warushinga.

4.Ufite ubwoba bwo gushaka

Iyi nteruro irumvikana nkaho ari ukwivuguruza ariko bivugwa ko abantu baba bashidikanya kandi bafite ubwoba bwo gushinga urugo aribo barwubaka rugakomera. Niba ujya ushidikanya ndetse ukiyumva nk’aho utazashobora kubaka urugo rugakomera, menya ko atari wowe gusa bibayeho. Icy’ingenzi ni uko ibyo twabonye haruguru ubyujuje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’umwangavu yazinutswe igitsinagabo nyuma yo gucibwa ukuboko n’umugabo we||dore uko byamugendekeye.

Umusore Yishe Umukunzi We Amushyira Muri Firigo Nyuma Yo Kumara Weekend Yose Barikumwe