urukundo
Musore, dore utuntu duto cyane wakora ukigarurira umutima w’umukobwa wese wifuza

Biroroshye kuba umusore yatuma umukobwa badakundana amukunda kuruta uko yatuma uwo bari mu rukundo cyangwa uwo babana abona impamvu yihariye yo kumukunda. Iyo wamaze kumwigarurira umukoro uba usigaye kandi ukomeye ni ugutuma ahora agukunze.
Kuko usanga abasore benshi bahangayikishijwe n’icyatuma abakobwa bakundana bahora bari mu rukundo nabo, niyo mpamvu umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kubasangiza bimwe mu byabafasha gusigasira urukundo rwanyu rugahora ruhari.
Musore, hari utuntu duto cyane twagufasha guhora uri uw’ibanze mu mutima w’umukobwa mukundana kuko burya utuntu dukurura abakobwa erega ni na duto. Ntabwo abakobwa bagoye, ariko iyo ushatse kubijyana kure nibwo bagorana kandi ubusanzwe muri kamere yabo bwite baroroshye na cyane;
1.Shaka uburyo bwo gutuma aseka anamwenyura. Gutuma umukobwa aseka biguturutseho bituma ahora agutekerezaho.
2.Muhe impano mu gihe atabitekerezaga; ntugahore utegereza ko isabukuru ye igera. Wanamutungura mu minsi isanzwe ukamuha impano, kandi impano yose ntibivuze ko igomba kuguhenda.
3.Wowe ubwawe garagaza urukundo (Be Romantic). Muhamagare utuzina twiza kandi turyoshye. Iga kumugaragariza urukundo no mu marenga, umubwire amagambo meza. Abakobwa barabikunda ariko ntibakunda cyane ibikabyo.
4.Niba yakoresheje umusatsi, inzara, yambaye imyenda myiza, yisize MakeUp n’ibindi, bimenye umubwire uko ubibona kuko akenshi ni wowe aba abikoreye. Ushobora kwibaza ngo gute? Iyo mufitanye gahunda agerageza kwikoraho cyane kugira ngo aho mujya ntagusebye cyangwa yabikora mutari kumwe akakwereka uko bimeze. Kwiyitaho kwe, aba yumva atari kubyikorera ahubwo aba ari wowe akoreye mu bundi buryo.
5.Mwumve! Iki nicyo gikunda gutsinda abasore benshi. Kumva ko ari umugabo umukobwa atagomba kuvuga ni byo bisenya urukundo akenshi. Kandi abakobwa bakunda abahungu babatega amatwi iyo bavuga kuko hari ubwo usanga ari wowe wenyine yisanzuraho abwira byose. Iyo utamwumvise rero bimuca intege akumva ntaho muri kugana. Umusore umwumva ntiyamureka bibaho.
6.Kumubwira uko aseka, uko asa, ubwiza bwe, uko yambaye n’ibindi byose. Niba ari byiza kuki wifata ntubimubwire? Ese abandi nibabibona bakabimubwira utekereza ko uzaba udataye amanota kuri we agatsindirwa n’abandi? Ubona iyo ubimubwiye atanezerwa? Ni uko akunda kubyumva biguturutseho cyane kurusha uko yabibwirwa n’abatabigenewe.
7.Ntukareke kugaragaza urukundo, n’ubwo mwaba mumaranye imyaka ingahe. Aba yumva ahora yifuza urukundo rushya muri wowe, ba umunyadusha mu rukundo nawe azakubera umunyadushya. Mwige ibintu bishya mwembi muri kumwe.
8.Gerageza kumwiga, umenye utuntu tumunezeza utumukorere, bizatuma umuhora mu ntekerezo iteka.
9.Tuma yumva ko ari uw’agaciro kandi burya abakobwa bakunda guteteshwa. Bizatuma akubaha kandi yumve agufitiye umwenda wo kukwishyura iteka ryose.
10.Ba umugabo uzi icyo gukora ngo umukunzi we asubirane inseko n’ubwo yaba ari mu bihe by’akababaro.
11.Mushimire no ku bintu bito agukorera kuko kutamwereka icyo ubitekerezaho bituma ahora arwana n’umutima yibaza ikikunezeza.
Kumushimisha ntibyaba bigoye kurenza ibi byose. Kuba uri mu rukundo n’umukobwa ukwitaho, ibi byose bizamushimisha. Kandi basore ntimutekereze ko muzaba muvunikiye ubusa, ibi bizatuma akomeza kugukunda kurushaho, ariko ubwo uzaba ukora ibyo nawe bizamutera imbaraga ndetse n’ubushake bwo kugukorera ibindi kandi byiza. Ibyo byose bizatuma muhuriza hamwe mu kubaka urukundo rwanyu mwembi.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro24 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Hanze22 hours ago
Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
Chris Hat waririmbye « niko yaje » yerekanye inzu y’akataraboneka asigaye abamo anavuga uko Shaddyboo yatangariye ubuhanga bwe (VIDEO)
-
Imyidagaduro6 hours ago
Yolo The Queen yagiriye inama abasore bakururwa n’imiterere y’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga
-
Izindi nkuru20 hours ago
Dore inyamaswa zidasanzwe zaciye agahigo ko kwandikwa mu gitabo cya Guinness records(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro4 hours ago
Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)
-
Imyidagaduro5 hours ago
Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)