in

Musanze umugabo yapfiriye mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri

Mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri izwi nka ‘Gym’ iherereye mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, habereye impanuka y’umugabo wagushijwe n’icyuma yakoreragaho imyitozo yo kwirukanka, bituma yitaba Imana.


Uyu mugabo witwa Ndamiyabo w’imyaka 41, yazize impanuka yakoreye ku gikoresho bifashisha gukora imyitozo ngororamubiri yo kwiruka kubera umuvuduko cyari kiriho, yikubita hasi.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku ya 05 mutarama 2022 muri iyi nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri izwi nka Up Tow Gym iri mu nyubako igeretse iherereye mu wa Musanze rwagati.
Amakuru dukesha Radiyo na television 10 aravuga ko ubwo uyu mugabo yijubitaga hasi bahise bamujyana Kwa muganga ariko akaza kwitaba imana atarageraho.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikihishe inyuma y’urupfu rutunguranye rwa Asia Laflora w’imyaka 18!

Kiyovu Sports igiye kongera gukora igikorwa gituma benshi bayisuzugura nyuma yo kwegurira ikipe Mvukiyehe Juvenal