in

Muri Rayon Sports icyizere ni cyose nyuma yo kumenya ikibazo gikomeye ikipe ya Musanze FC ifite gishobora no gutuma itsindwa igihe kinini

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports irakina n’ikipe ya Musanze FC mu mukino urabera mu karere ka Musanze.

Uyu mukino ukunze kugora ikipe ya Rayon Sports nubwo ikunze kubona intsinzi ariko ntabwo ububi bw’ikibuga cya Musanze FC gikunze korohera abakinnyi ba Gikundiro bamenyereye gukorera imyitozo kuri Tapi.

Musanze FC ishaka gutsinda uyu mukino cyane, bitewe nuko imaze iminsi nta ntsinzi ibonera kuri iki kibuga cyayo dore ko iheruka kuhatsindirwa n’ikipe ya Mukura Victory Sport ibitego 3-2 mu mukino utari woroshye habe na gato, gusa ntabwo bizayorohera cyane ko ikipe ya Rayon Sports nayo ishaka gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere.

Mu myitozo yakozwe ku munsi w’ejo hashize ku ruhande rwa Rayon Sports bari bafite akanyamuneza nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali Igitego 1-0 mu mukino wabaye kuwa Kane w’iki cyumweru, ariko hari n’amakuru YEGOB yamenye avuga ko umutoza wa Musanze FC Frank Ouna atazatoza uyu mukino kuko yagiye kwivuza.

Uyu mutoza wa Musanze FC ukunze gutsinda amakipe akomeye muri iyi shampiyona, biravugwa ko atari mu gihugu aho yagiye kwivuza indwara y’umutima, indwara bivugwa ko amaranye igihe kinini cyane.

Ubwo abantu bumvaga uyu mutoza yagiye, batangiye kuvuga ko ngo yaba yamaze kwirukanwa bakitwaza iki kintu gusa uyu mutoza ararwaye kandi bitoroshye. Iki kintu kiri guha amahirwe akomeye Rayon Sports bishobora no gutuma icyura amanota 3 kuri uyu mukino.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugenda irangiza gukina n’amakipe akomeye bahanganye kandi ikaba iri ku mwanya wa mbere bishobora gutuma irangiza igice cya mbere cya Shampiyona yicaye kuri uyu mwanya w’icyubahiro mu gihe yazahura na APR FC imaze gutsinda imikino yose niyo APR yayitsinda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rusizi; Abantu 16 bari bafunze batorotse aho bari bafungiye basiga urugi rurangaye

“Nasanze yahanutse ku buriri” Mushiki wa Paul witabye Imana yatangaje ikintu gishobora kuba cyarishe musaza we