in

“Muri Rayon Sports harimo abakinnyi batatu b’ibyitso” Umunyamakuru Mucyo Antha yahishuye abakinnyi bagambanira umutoza Haringingo Francis

Umunyamakuru Mucyo Biganiro Antha ukorera Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino yemeje ko mu ikipe ya Rayon Sports hari abakinnyi batatu b’ibyitso akaba ariyo mpamvu nyamukuru iri gutuma ikipe itabona umusaruro ushimishije.

Ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane ikipe ya Musanze FC yahatsindiye ikipe ya Rayon Sports ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na Musanze FC hakurikiyeho amagambo menshi, aho bamwe bashinje Visi Kapiteni Ndizeye Samuel gutsindisha ikipe, abandi bafana ba Rayon Sports bemeza ko rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana ntakintu agifasha iyi kipe ngo ibe yabona amanota atatu.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, umunyamakuru Mucyo Antha yavuze ko muri Rayon Sports harimo abakinnyi batatu b’ibyitso bikaba bituma umusaruro w’iyi kipe urushaho kuba mubi ugereranyije n’uburyo yatangiye shampiyona itsinda imikino itandatu yikurikiranya.

Yagize ati “Muri Rayon Sports harimo abakinnyi batatu b’ibyitso, nibikomeza tuzaza hano tubashyire hanze, nkubu wavuga ko Onana amariye iki ikipe ya Rayon Sports?, hari abakinnyi bagambanira ikipe”.

Ikipe ya Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 22 mu mikino 10, iyi kipe izakurikizaho Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona uzakinwa tariki 4 Ukuboza 2022 ukazatangira Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Sheri wanjye yagiye kwiga mu mahanga bamutera inda none ashaka ko mbana na we , mbyemere?” Umusore wo Rwanda arakomerewe

Umukinnyi wa Rayon Sports yerekanye ubumuntu nyuma yo gusaba imbabazi ku ikosa ryakorewe umukinnyi wa Musanze FC