in ,

Muri Egypt umujura yatinyutse kwiba imbere ya camera.

Muri Egypt umunyamakuru witwa Mahmoud Ragheb yarimo afata amashusho y’inkuru yarimo akora Nyuma yumutingito wari umaze kwibasira uduce twa Cairo. Mugikorwa cyo gukora iyo nkuru nibwo umujura yaturutse hirya aje kuri moto, niko gushikuza telefone umunyamakuru wakoraga inkuru gusa ntibyamuhiriye kuko isura ye yafashwe na ya telefone yifashishwaga mu gukora inkuru. Nyuma yo gushikuza umunyamakuru telefone yagiye atafunze camera yayo, nawe yaje gufatwa na camera ya telefona abonwa nabari bakurikiye inkuru mu buryo bwa live kuri facebook.

Iyi nkuru yari ikurikiwe nabantu basaga 20000 mu buryo bwa live, babashije kubona uko byagenze uyu mujura ashikuza telefone umunyamakuru. Umujura yahise agenda gusa yaje gufatwa. Nkuko inzego zishinzwe umutekano muri Cairo zabitangaje, yafashwe Nyuma yamasaha make ubwo bujura bumaze gukorwa. Izi nzego zitangazako hakoreshejwe ikoranabuhanga hakamenyekana aho ataha bakamusangaho ashyikirizwa kuri station ya police muri Qalyub ndetse yemera icyaha.

Nkukotubikesha ikinyamakuru The Gardian, aya mashusho yarebwe nabantu basaga million 6.2 naho abasaga 45000 batangaho ibitekerezo mugihe kitarenze amasaha 24. Bivugwako kandi uyu mugabo yafashwe yamaze kugurisha telefone.

  1. https://twitter.com/M49828376Yasmin/status/1450439435175305220?t=oLo1bU08AHw3lbenUPaBjA&s=19

Written by Patrick U

Shyiraho igitekerezo

Mama Cyangwe yigishije abakobwa bose uko batera imitoma abakunzi babo atomagiza Papa Cyangwe

Video y’Umunsi: Umuhanzi The Ben atera Ivi