Munyakazi Sadate yasubije uwamubajije niba afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports FC yasubije umwe mu bafana be wamubajije niba afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Ni mu kiganiro Sadate yari yatumiwemo kuri Radio 95.3 B&b FM UMWEZI aho uyu mugabo yabajijwe ibibazo bimwe na bimwe.

Nkuko Munyakazi Sadate yabitangarije kuri Radio 95.3 B&B FM UMWEZI, yavuze ko adakunda kwiyamamariza umwanya runaka ahubwo areka abamubona cyangwa se abasanzwe bamuziho ubushobozi runaka akaba aribo bamwiyamamariza. Yagize ati” Sinjya nkunda kwiyamamaza, nkunda ko abantu banyamamaza, niba abantu bambonyemo ubushobozi bwo gukora ikintu rubaka bakambwira bati “Sadate ngwino udufashe gukora iki niki” nibyo mprefera kurusha uko njyewe mvuga nti ndashoboye mureke nzakore iki niki. So, habonetse rero uwambonamo ubwo bushobozi arko abaye adahari njyewe Sadate kuzafata candidatire yanjye ngo nyijyanye muri federation ntabwo byakunda.”

Image
Munyakazi Sadate

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Shaddyboo yaciye amarenga y’urukundo rwe na Sadio Mané

Abantu benshi batunguwe n’iyi couple yongeye gukora ubukwe bw’agatangaza nyuma y’imyaka 10 barahawe gatany.