in

Mungire inama mfite imyaka 33 ariko buri musore dukundanye ancika mureba

Ndi umukobwa w’imyaka 33 y’amavuko ntuye mu mujyi wa Rubavu, amazina yanjye munyemere sinyavuge kuko numva bimbangamiye, mubyukuri nanditse ibingibi mbabaye cyane ndifuzako abasomyi b’uru rubuga mwangira Inama kuko ikibazo mfite kimaze kundenga.

Kumyaka 33 y’amavuko ndacyari isugi ntamuhungu n’umwe urandebera ubusa, ndi umukobwa ukijijwe navukiye mu muryango wa gikiristo nakuze ndi umukobwa witonda sinigeze nkubagana ngo njye mubusambanyi nkuko abakobwa bamwe babigenza.

 

 

Natangiye gukundana ubwo narimfite imyaka 20 icyo gihe ndabyibuka nigaga mu mashuri yisumbuye umuhungu twakundanaga twakundanye hafi umwaka wose dusengera hamwe mu itorero rya ADEPR uyu muhungu kugirango dutandukane yansabye ko twaryamana ndabyanga icyo gihe bituma mva no muri Koral nabagamo kuko ariwe wari umuyobozi wayo.

Nkimara gutandukana n’uyu musore numvise nahagarika ibijyanye no gukundana naje gukundana n’undi musore hashize nk’umwaka ntandukanye nuwo twari kumwe, uyu musore wakabiri twakundanaga twiga muri Kaminuza ambwirako tuzanabana, uyu nawe twaje gutandukana ubwo namusuraga maze akansaba ko turyamana nkabyanga ndetse bigera naho anshiraho umwenda w’imbere ashaka kubikora kungufu kuva icyo gihe nahise musaba ko twahagarika gukundana.

Abasore bose tumaze gukundana bagera kuri batanu ,bose icyo twapfaga ni ukwanga kubasogongeza kubusugi bwanjye kuko ariyo ntego nihaye, none undi nawe twari tumaze hafi imyaka ibiri yose nawe twatandukanye, twari tumaze iminsi dupanga umushinga wo kubaka urugo ndetse nari naramweretse murugo barabishima, mu minsi ishize nibwo yambwiye kujya kumusura ansaba ko twaryamana ndabyanga kuko we twari twaranabivuganyeko ntazigera muha kugeza twubatse urugo nawe arabyemera, ubwo ngeze aho aba yanyumvishije uburyo tugomba gusambana ngo tukareba niba turi bazima ariko njyewe nkomeza kubyanga nawe ahita yivumbura ubu tumaze ukwezi tutavugana yabwiyeko iby’urukundo yabivuyemo.

Muri makeya ibyanjye ni birebire ntabwo nabivuga byose ngo mbivemo gusa ubu nabuze amahitamo kandi nanjye numvaga ngeze igihe cyo gushaka umugabo nkubaka urugo ariko ndabona abasore bari kumbera ikigeragezo kitoroshye! Nukuri ni mu mbabarire mungire Inama Ese ubu koko mbigenze Nte?

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
7 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Alphonse
Alphonse
7 years ago

Uzemere uve ku izima nyine

Guylain Kabagambe
Guylain Kabagambe
7 years ago

Urukundo nyakuri nti rugira condition kandi ugukunda ara k’ubaha aka n’ubaha gahunda zawe.
icyo na kubwira jyewe n’uko wa k’umvira umutima nama wawe icyo ukubwira gu kora kandi ikindi n’uko umuntu ugukundira umubiri wawe azageraho akurambirwa.
So ba wowe igihe cyawe kiraje ubone ugukunda by’ukuri aka na k’ubaha ak’ubahira principes zawe.

christian
christian
7 years ago

hhhhhhhhh amahitamo nayawe nawe bumuntu mukuru vamuribyo rwose nonese Nina umajije gutandukana nabasore batanu aricyo mupfa nyine urikumvako arikibazo cg uzagume iwanyu nubwobusugi bwawe hhhhhhhhhh urasekeje

Annika
Annika
7 years ago

Comment:njye nakugira inama yo Kwitonda ariko nanone urakuze, Uwo mutyp niba yarafashe irembo uzamuhe nta kundi kdi erega niba ufite ubwoba ko nubikora uzabura umugabo humura. ibyo bigezweho kuri iki gihe nta musore wagushaka mutarabikora ngo uri isugi, wapi! ubwo se asanze utameze neza yahita akora divorce? nyine arabanza akumva

N JMG
7 years ago
Reply to  Annika

Oya rata Isaha iyigeze uwawe araza. Murabo bose mwatandukanye ntawawe urimo.muriyiminsi Imana irashaka aBantu bazi kwiyemeza gukiranuka bakemera kureka ibyarindamu yabo ariko birimo icyaha.so tegereza kdi ubwire Imana ko wamaramaje gukiranuka (gusenga ubudasiba).humura izaguhemba neza

gati
gati
7 years ago

Inama nagira uwo mugore, nuko yajya mumasengesho bakamusengera, ibyo bintu bireze, hari Abasore bisiga imiti, abakobwa bahuje amaso bagahita babakururira mubusambanyi.
Ibyo byakizwa no Gusenga.

kwtonda jane
kwtonda jane
7 years ago

Comment:umva muvsndimwe,icyo kibazo ntugirengo ningeso yabahungu mukundana kko nubwo byeze ntiwabura ugukundira ko wihagazeho,ndetse benshi nibyo bakunda,kandi munaryamanye yakwanga .AHUBWO MeNYA Ko Waba uroze kko njye byambayeho nyuma mfite 35ans nza kumenya ko narozwe bikomeye,rero nuko iyuroze
umuhungu mukundanye ntabura impamvu.genda bagusengere cyaaane iyo myanda yukuzingwa itumuke..

Mu mafoto reba imodoka y’igiciro cyo hejuru Floyd Mayweather yashyize mu bubiko

Irebere amafoto yerekana ubwiza n’uburanga by’umukobwa watumye Antony Martial ata umugore we n’umwana we