urukundo
Mungire inama byanyobeye!

Mfite ikibazo kingoye byananiye kucyigobotora. Mfite umusore nkunda cyane ndetse numva nkeneye mu buzima bwanjye.
Ikosa naje gukora nagiye kumwandikira SMS ndibeshya nyohereza kuri nomero y’umukoresha wanjye (Boss), none ari kundeba akana ko mu jisho. Kandi na we ni umusore ndetse ubona asa n’unkunda ariko akirinda kubimbwira kuko ari umukoresha wanjye.
Iyo sms yagiraga iti: “Ndabizi Naje ukeneye umuntu nka njye kandi nanjye ni uko naringukeneye ariko n’ubwo ngukunda ndagutinya. Ese nta cyo wakora cyatuma nanjye mbasha kukwisanzuraho? Urakoze yari uwo wikundiye kandi amahirwe n’imigisha biva k’Uwiteka Imana Isumba byose bibane nawe.”
Kuva namwoherereza iyo SMS ibintu bias n’ibyahindutse asigaye ampamagara kenshi kuri telephone, bigaragara ko nawe urukundo rumurimo.
Kandi pe si ukubeshya nubwo namwoherereje iyo sms sinabishakaga ahubwo ni uko nibeshye ikayoba nari nyoherereje umukunzi wanjye.
Umukunzi wanjye ndamukunda pe ndetse nanahise mbimubwira ko nashatse kumwoherereza sms ikayoba none Boss akaba ari kundeba akana ko mu jisho.
Ndi kwibaza nti ese Boss mubwireko sms yayobye atari we nari nayigeneye? Ese ubwo ntazavaho akanyirukana ngo naramukinishije?
Mumbwire nkore iki?
Comments
0 comments
-
Utuntu n'utundi22 hours ago
Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.
-
Imyidagaduro23 hours ago
Ndimbati yagaragaye mu bukwe bwa Myasiro n’umukunzi we
-
Hanze19 hours ago
Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe
-
Mu Rwanda11 hours ago
Umwana Samantha ukina filime aherutse kwibaruka yitabye Imana
-
Hanze19 hours ago
Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.
-
Utuntu n'utundi24 hours ago
Abantu benshi batunguwe n’umugore wirukanse yambaye ubusa ubwo hashyingurwaga Prince Philip.
-
Ubuzima2 hours ago
Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.