in ,

Mukunzi Yannick n’umukunzi we Joy baba bibarutse imfura yabo mu ibanga rikomeye

Cyo kimwe na rutahizamu Cristiano Ronaldo wibarutse imfura atabana n’umugore we,ubu biravugwa ko Yannick Mukunzi nawe yamaze kwibaruka imfura ye.Urukundo rwa Joy na Yannick Mukunzi rwafashe indi ntera nk’uko YEGOB.RW imaze iminsi ibibabwiye ndetse kuri ubu amakuru atugeraho  aremeza ko Yannick ukina hagati yugarira mu ikipe ya APR FC na Joy Iribagiza baaba bamaze kwibaruka imfura ye.

yanni

Amakuru YEGOB.RW ikomora mu nshuti za hafi za Yannick arahamya neza ko Joy yamaze kwibaruka umwana we wa mbere na Yannick kabone nubwo batabanaga nk’umugore n’umugabo ariko urukundo rwabo ruragaragara kandi rugashimisha abatari bacye.

https://www.instagram.com/p/BK28cDhBee6/?taken-by=mukunziyannick&hl=en

Ngo ntabwo Yannick Mukunzi ashaka ko bitangazwa  gusa kandi umwana ngo aramwemera ariko agashaka ko bikomeza kuba ibanga  rikomeye ndetse mu minsi ibiri ihize yashyize hanze ifoto ya cyera imugaragaza ari gusoma uyu mukobwa  ku ijosi yongeraho amagambo agira ati ” ku ndiba y’urukundo,urukundo rwawe rugenga ibitekerezo byawe ”

yanni5

Iyi Nkuru YEGOB.RW iracyayigukurikiranira…………

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
umulisa latifa
5 years ago

Kambisa joyc na yannick baraberanye pe bakomeze bakundane cyane.

Umutoza Antonio Conte ararira ayo kwarika kubera ibintu Chelsea yamukoreye

Irebere uburyo umusore yahinduye Miss Keza Joannah umugore we bataranahura na rimwe (amafoto)