in

Mukobwa, reba ibintu 3 wakora ukigarurira umutima w’umusore utagukunda.

Umuntu wese iyo abonye undi akumva aramukunze, aharanira gukora uko ashoboye ngo atamucika. Kugitsina gore rero biranagorana kuba yakubwira ko yagukunze kuko ubusanzwe ntibiba muri kamere yabo gusaba urukundo.

Muri iyi nkuru turakubwira uko wakwitwara imbere y’umusore utagukunda kugeza wigaruriye umutima we. Aha nibwo noneho yazabona ko umukunda akaba yazamo bitakugoye.

1. Icyubahiro

Nta mugabo/umusore utifuza kubahwa, iyo apanga kubaka urugo ikintu cyambere kiza muri we ni umugore umwubaha. Kubahwa rero ni magirirane, icyo utanze nicyo kikugarukira. Niba weretse umusore wakunze icyubahiro, nawe birikora agatangira kukubaha. Iyo utamwubashye umubano wanyu uhagarara aho.

2. Kwigaragaza neza

Uburyo wambara n’uburyo uvuga bivuze ikintu kinini imbere y’umusore mudasanzwe muziranye. Niba ushaka kuba igikinisho cye, wambara nk’idaya ariko niba ushaka kubona umugabo nyawe wiyambika nk’umukobwa wiyubaha. Igaragaze neza, wiyubahe bizatuma nawe atekereza kuri uwo mukobwa w’ubupfura abona imbere ye.

3. Kwitonda

Niba uyu musore umubonye uburyo, mutege amatwi, umuhe umwanya, umuganirize ibyo ukunda n’ibyo wanga bizatuma abona ko wihagazeho. Ibi numara kubimwereka, uzatangire noneho umwerurire umwereke ko umukunda, ubimwereke muburyo bwose, umwereke ko wishimira ko kuba ari hafi yawe. Mugurire impano, umutungure muri bike ushoboye hanyuma wirebere uburyo azaba uwawe mwarahuye ukamukunda we atanabitekerezaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu 10 umusore ashobora gukatira umukobwa bakundana

Ifoto ya Sacha Kate yambaye imyenda y’imbere yaciye ibintu kuri Snapchat