in

Mukobwa nubona umusore ari kugukorera ibi bintu uzamenye ko agukunda byimazeyo

Abasore benshi iyo bakeneye urukundo ku mukobwa runaka nti bihutiraho guhita bamubwira icyo bagamije, ahubwo akenshi babanza kugenda bakora ibikorwa biryohereye bigatuma nawe yisanga yaramaze kumwiyumvamo mu buryo atazi.

Ibirero n’ibimwe mu bikorwa umusore akoresha ashaka kwigarurira umutima w’umukobwa,akenshi iyo umukobwa abibonye nawe ntazuyaza kumukunda.

Yifuza kumenyana nawe no gutunga nimero ya telefoni yawe

Iyo muhuye n’umusore bwa mbere, ukabona afite inyota yo kumenya byinshi kuri wowe, burya ujye umenyako aba yafashe akikubona. Ni nayo mpamvu akenshi azahita ashaka ubundi buryo mwazongera kubonana ntabure amahirwe yo kubonana nawe. Kubwo kumwereka ko wihuta rero, ni yo mpamvu yihutira kukwaka nimero ya telefoni kugirango muzabashe kuzavugana.

Iyo ameze kubona nimero yawe ya telefoni, igisigaye aba ari kujya avugana nawe Umusore wagukunze muri ubu buryo cyakora akenshi ntiyihutira kubikubwira, ahubwo usanga agerageza kuguhamagara gake gake gashoboka, byibura nka kabiri mu cyumweru kugera igihe mumaze kumenyerana, musabana muri make mutangiye kwiyumvanamo.

Akunda kukubaza amakuru ajyanye n’ ubuzima bwawe

Burya umusore uzi kwinjirira umukobwa cyane, akenshi aba yirinda impamvu n’imwe yatuma umukobwa amuhakanira nyuma biakaba byamugiraho ingaruka yo kubabara. Ni yo mpamvu agenda akora uko ashoboye kose ngo abashe kukwiyegereza, ntube wagira icyo umukinga(umwiyumvemo), kuburyo utazamenya igihe yagusabiye urukundo, ugashobora gushiduka bias nk’ibyikoze cyera.
Uzasanga akunda kukoherereza ubutumwa bugufi akubaza uko umerewe, uko waramutse ndetse n’uko wiriwe ku buryo nawe ubona ko akwitayeho bityo nawe utangire kumutekerezaho cyane/byinshi.

Kwifuza ko utemberana na we ahantu runaka

Aha twatanga Ku rugero nko mu misa, kureba umupira n’ahandi. Ibi biba bigaragaza neza ko aterwa ishema no kuba ari kumwe nawe cyangwa akanifuza ko bibonwa na buri wese ko akundana n’umuntu nkawe. Aba atekereza ko mu gihe umwemerera utuntu nk’utwo tugiye dutandukanye, ari nako bishobora kumworohereza mu gihe akubwiye ijambo nyamukuru NDAGUKUNDA.

Yifuza kumenyana no gusabana n’inshuti zawe za hafi

Ubu buryo bufasha umusore wagukunze kumenya neza ibyo wanga n’ibyo ukunda, kugirango ajye abasha kubizirikana no kubyubahiriza igihe cyose abonye amahirwe yo kuba ari kumwe nawe. Kandi koko nawe kuko aba yaraguhaye umwanya wo kuba wamutekerezaho, bituma umubonaho ya mico ukunda bityo bikaba byakunyura , mu gihe agusabye urukundo ntube wazuyaza kuvuga YEGO.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba bimwe mu bikorwa wakora bigatuma umukunzi wawe ataguhararukwa

Bimwe mu byo wakora ukagabanya ibiro mu gihe gito.