in

Mukobwa, ntuzigera ubabara na rimwe niba ukundana n’umusore uteye atya

Hari abasore bafite imyitwarire myiza ndetse batajya bababaza abakobwa bakundana na bo .Muri iyi nkuru turareba ubwoko bw’abasore wakundana nabo wowe mukobwa ntuzigere ubabara na rimwe kuko uzaba ufashwe neza mu rukundo.

UTAJYA AHINYURA IBYO UKUNDA

Umugabo wubaha akanaha agaciro ibyo ukunda, uba wumva akuzanye mu isi yawe hamwe udashobora kurambirwa uko ubayeho kandi agatuma unyurwa no kuba uri wowe wa nyawe. Umukobwa umwe yaravuze ati” umu ex wanjye yanengaga ibintu byose nkunda. Hobby zanjye uwo dukundanye ubu ntago azisobanukiwe ariko arandeka nkaba uwo ndiwe”.

USHOBORA KUKUBWIRA IBYIYUMVIRO BYE MU MAGAMBO

Igitsinagore ni abantu bakunda ikintu cyitwa “amagambo cyane”, kuburyo kumva umusore amubwira ibyiyumviro bye abisohora mu kanwa ke bimuzamurira ibyiyumviro, noneho iyo bihoraho aba yumva ari mu isi ya wenyine. Niba uwo mwakundanye mugatandukana atarakugejeje kuri ibi byishimo, mukobwa/ mugore shaka utandukanye nawe.

UKUBAHA

Iyo ukundanye n’umusore/ umugabo utajya aguca amazi nibwo wiyumva nk’umuntu ufite uburenganzira bungana nubw’uwo muri gukundana.

USOHOZA AMASEZERANO YE

Umugabo usohoza amasezerano ye Bizana uburinganire mu rukundo. Niyo atayasohoza ariko akaba abizi neza ko yabikoze, akabisabira imbabazi bishimisha abakobwa/abagore cyane. Nuhura numusore utatanga amasezerano atashobora gusohoza uzabona uburyo ari byiza kumwiyegamizaho no kumwiringira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akomeje gutungura benshi nyuma yo kwishyira mu byago byatumye amagufwa y’umutwe yangirika.

Umugore urangije amashuri yisumbuye yavuze amagambo akomeye