in

Mukansanga Salim yongeye guhabwa umukino wo gusifura kandi ukomeye

Umusifuzikazi w’umunyarwanda Mukansanga Rhadia Salim yahawe gusifura undi mukino w’Ubufaransa.

Kuri uyu wa gatatu igikombe cy’isi kirakomeza mu itsinda rya Kane, ubwo ikipe y’ubufaransa izaba ikina n’ikipe ya Tunisia ndetse n’undi mukino uzahuza Australia na Denmark.

Mukansanga Rhadia Salim umaze kubaka izina yahawe umukino uzahuza ikipe y’igihugu y’ubufaransa n’ikipe y’igihugu ya zose zibarizwa mu itsinda rya Kane.

Uyu musifuzikazi w’umunyarwanda abanyarwanda benshi bategereje igihe azahabwa gusifura umukino mu gihe ari mu kibuga hagati cyangwa ku ruhande cyane ko muri iyi mikino 2 agiye gusifura yabaga Ari umusifuzi wa Kane.

Ubwo bivuze ko Salima azajya aba yerekana abakinnyi basimbuye cyangwa mu gihe aba agiye kongera iminota ku mukino.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yishe mukeba we asinziriye

Birababaje: umurwayi yishe umuforomokazi wari umurwaje