imikino
Muhadjiri atsinze igitego cya mbere mu Mavubi, u Rwanda rukura inota kuri Ghana

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, gifashije u Rwanda gukura inota mu gihugu cya Ghana, banganya 1-1.
Ghana yari yakiriye umukino kuri stade ya Accra Sports yarimo abafana bake, yatangiye umukino isatira bikomeye izamu ry’Amavubi ndetse ku munota wa mbere w’umukino, David Accam ahusha uburyo bw’igitego ku mupira wafashwe neza na Bakame.
Izi nyenyeri za Ghana ntizigeze ziha ubuhumekero Amavubi mu minota 20 ya mbere kuko bahushije ubundi buryo burimo ubwa Baba Rahman ku munota wa 19 ubwo yahinduraga umupira wakojejweho umutwe na Acheampong ugaca hejuru y’izamu rya Bakame ndetse n’ubundi buryo bwo ku munota wa 22, ubwo Bakame yashyiraga muri koruneli coup-franc ya kapiteni Agyemang Badu.
Bidatinze, Amartey yahaye umupira Samuel Tetteh wacenze abakinnyi babiri b’Amavubi maze atera ishoti ryaruhukiye mu izamu.
Jacques Tuyisenge na Usengimana Faustin babonye uburyo bwari kuvamo igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’u Rwanda, ariko imipira barayamurura.
Mbere yuko amakipe yombi ajya mu karuhuko, Ghana yashoboraga kubona igitego cya kabiri, ariko Agyemang Badu ashatse kuroba Bakame n’ishoti rikomeye, umupira ujya hejuru.
Nubwo Ghana yagarutse mu mukino ibona andi mahirwe atandukanye, kuri Samuel Tetteh na David Accam, u Rwanda rwageze aho rugaruka mu mukino, rwiharira umupira mu kibuga hagati ndetse rutangira kunyuzammo rugasatira cyane, aho rwanabuze uburyo ubwo Haruna yazamukanaga na Sugira, ariko bagahagarikwa na Jonathan Mensah.
Hakizimana Muhadjiri winjiye mu kibuga ku munota wa 67 asimbuye Sugira, yishyuriye Amavubi ku munota wa 83, kuri coup-franc yateye, umupira awutereka mu bumoso bw’izamu, maze Razak Brimah ananirwa kuwugarura. Iki ni cyo gitego rukumbi uyu mukinnyi atsinze mu Mavubi, mu mikino 4 ayakiniye kuva muri Werurwe uyu mwaka.
Jordan Ayew wari waanjwe ku ntebe y’abasimbura kubera ko yagze mu gihugu kuri uyu wa Gatanu, yasimbuye Amartey ku munota wa 85 w’umukino, hamwe na Ghana bashaka igitego cya kabiri, ariko uburyo yabonye ku munota wa 90 w’umukino, ku mupira wari urenguwe na Baba Rahman, umupira ugonga ipoto.
Ghana: Brimah, Afful, Baba,Mensah, Gyimah,Amartey, Accam, Badu, Tetteh, Duncan, Acheampong.
Rwanda: Bakame, Rusheshangoga, Celestin, Rugwiro, Faustin, Migi, Haruna, Tuyisenge, Mukunzi , Sugira, na Xavio.
Ghana isoje imikino yo mu itsinda ifite amanota 14 mu gihe u Rwanda rufite amanota 7 ku mwanya wa kabiri.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .
-
Imyidagaduro22 hours ago
Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n’umufana we ubwo yasabaga imvura
-
Imyidagaduro13 hours ago
Dore amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa fiancée w’umuhanzi Emmy
-
Imyidagaduro16 hours ago
Ubukwe: The Ben agiye gushyira mu rugo Miss Pamella bibanire nk’umugabo n’umugore
-
Imyidagaduro15 hours ago
Dore abahanzi bahishaga abakunzi babo kera kuri ubu bakaba baremeye icyaha bakabashyira ku karubanda (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
Umuhanzi Igor Mabano yavuze umuhanzi akunda kurusha abandi mu Rwanda
-
Inkuru rusange17 hours ago
Miss Keza Joannah yakoresheje amagambo yuzuye urukundo rwinshi maze yunamira Papa we umaze imyaka ibiri yitabye Imana