in

Mugore ,menya icyo wakora uramutse ufashe umukunzi wawe arimo kuguca inyuma.

Gucana inyuma hagati y’abashakanye ni ikintu kibi, kibabaza kandi gitera amakimbirane iyo kimenyekanye. Ariko nanone ntitwabura kuvuga ko ari ibintu bikorwa nubwo tutabishyigikira.

Bivugwa cyane ku bagabo ariko nanone n’abagore barabikora. Ese mu gihe umugabo wawe yaguciye inyuma ukabimenya, wakora iki ngo abicikeho?

Abagore benshi bashobora guhita basubiza ngo ntacyo, bati uwagiye aba yagiye ariko hano twakusanyije ibintu bigera kuri bitandatu, wakora, wowe mugore ngo umugabo wawe ahagarike kuguca inyuma.

1. Wimuciraho iteka.

Ntabwo wazimya umuriro uwusukamo undi muriro. Rimwe na rimwe abantu iyo utangiye kubaciraho urubanza, ubereka ko iteka bahora mu bibi aho guhinduka ahubwo bibongerera ibibi dore ko baba babona ko ushaka kwigira umutagatifu imbere yabo.

Gerageza gutuza kandi umutuzo wawe ube ari wo umubera umucamanza. Muvugishe utuje kandi umwereke ko ibyo akora biguhungabanya mu ntekerezo ndetse unamwereke ko ibikorwa bye biri kwangiza umubano wanyu, udashakuje.

2. Gerageza kumenya imbarutso

Ntabwo umuntu abyuka ngo mu mutwe hahite hazamo kuguca inyuma. Hari ibimukururira kugenda. Ahari yikanze agafaranga yumva yashaka umugore ashaka kuryamana na we, ahari ntabwo umuhaza uko ashaka, ahari se nawe imico yawe yamuteye kukuzinukwa bituma yumva yajya ahandi, cyangwa se afite intege nke ku gitsinagore ku buryo umucokoje wese ahita amwumva…

Muri kwa kuganira utuje, ni ho uzamenyera neza ikimutera ibyo byose hanyuma nawe nturi umwana ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

3. Wishakisha abasambane be ngo uhangane na bo

Abagore bamwe iyo bamenye abaryamanye n’abagabo babo barabahiga ugasanga intambara zarose, amahane ni yose ndetse ubwo umunyantegenke akabigenderamo. Aha uba wabizambije. Abagabo bamwe bazahita barengera inshoreke abandi bahindure uburyo bwo kuguhisha ku buryo noneho azaguca inyuma neza ntube warabukwa na gacye.

Urumva ko ari wowe uzaba wihombeye.
Mu gihe umugabo yaguciye inyuma, ni we ugomba guhangana na we umwana w’abandi uramurenganya kuko ntabwo yamukuruye mu mugozi, kandi erega icyo ushaka na we ni cyo ashaka. Wowe icyakora ereka umugabo wawe ko wamenye uwo bahararanye ubundi ibisigaye bibe hagati yawe n’uwawe, undi umureke. Abagabo benshi iyo abonye ko afashwe ahita wawundi amureka, ubwo ukaba ubonye agahenge ugaharanira ko atazashaka ahandi ajya.

4. Wimuca inyuma

Ahari urumva ko nawe wamuca inyuma ubundi bikaba kimwe kimwe? Aho rwose waba wibeshye cyane kuko nkubwije ukuri ntabwo ikosa rikosozwa irindi.

Nuramuka ubikoze uzitegure ko ari wowe uzabihomberamo kuko nagufata we ntazihangana bizaba gatanya. Abagabo nubwo bashurashura ariko aba yumva umugore we atabikora, rero iyo ubikoze urumva uko byahita bigenda.

5. Mutegurire ibyo akunda

Urumva utabishobora? Yego birakomeye ko mu gihe wababaye, wakomeretse umutima wakora ibikorwa twakita ubugiraneza ariko ibukako bavuga ngo ahakomeye ni ho hava amakoma.

Kumutegurira indyo akunda, kumugurira icyokunywa akunda si ukumushimira ko yaguhemukiye ahubwo ni uburyo bwo kumubwira uti: “Nubwo wampemukiye ukanca inyuma ariko ndacyagukunda kandi nshaka ko uhinduka”

Ibi akenshi birakora. Aho yicaye ari kurya, kunywa se, mu mutima aba yigaya yicuza. Ndetse rimwe na rimwe kurya cyangwa kunywa bizamunanira kuko umutima uzaba udatekanye kandi nyuma yaho azashaka uko yakora ngo wishime kandi mwongere mubane neza.

6. Ba wowe udahinduka.

Niba byagenze bityo wihinduka ngo wumve ko isi irangiye, ngo usange abaturanyi bamenye ibyabaye ngo usange uri gushihura abana cyangwa se umukozi ni we uri gutukwa, oya. Tuza ukomeze kuba wowe wa mbere yuko ibyo bibaho. Guhinduka ni ugutsindwa no kuba umunyantege nke. Shikama ube wowe nyawe ubundi ugaragaze ko uri umugore mu rugo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Supersexy noneho ibyo yakoreye abafana be ni agahomamunwa

Urutonde rw’abakinnyi ba ruhago 10 b’ibihe byose muri Real Madrid .