in ,

Mugihe Isi yose itegereje ibiva mu matora yo muri USA ,Lady Gaga na Rihanna bagize icyo batangaza.

Mu gihe hataratangazwa ibyavuye mu matora yo mu gihugu cya Amerika,ibyamamare bitandukanye haricyo byakomeje gusaba abaturage bicyo gihugu.Lady Gaga hamwe na Rihanna nabo bafite icyo babivuzeho.

Kugeza ubu hataratangazwa uwatsinze amatora hagati ya Joe Biden na Donald Trump,abantu benshi biganjemo abasitari bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga basaba abantu gutegereza bihanganye.

Umuhanzikazi Lady Gaga nawe abinyujije mu mashusho yashyize kurubuga rwe rwa Twitter yasabye abanyamerika gukomeza kwihangana kugeza igihe baboneye ibyavuye mu matora.yakomeje kandi asaba abantu gukomera muribi bihe yise ko bidasanzwe.

Uyu mukobwa kandi mbere ya matora yagiye arangwa no gukangurira abanyamerika gutora kandi bagatora ubikwiriye.Lady Gaga ntiyigeze agira ibanga ryuwo ashyigikiye muraya matora dore ko yakunze kugaragara yambaye imyenda iriho amafoto ya Biden.

Umuhanzikazi Rihanna nawe ntiyahwemye kugaragaza amaranga mutima ye mu matora.mbere yuko aba Rihanna yaramaze iminsi akangurira abafana be gushyigikira Joe Biden.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakosa umusore akwiye kwirinda gukora niba ashaka kurambana n’umukunzi we.

Amafoto asekeje y’ibyamamare byagiye bifotorwa bititeguye.