in

Mugabo, dore ibanga ryagufasha kubaka urugo rugakomera.

Umugabo nyawe igihe yatangiye umubano mushya burya ni byiza kugira impinduka mu myitwarire yarasanzwe afite akiri umusore. Amenya ikintu ashaka, agamije kandi agasobanukirwa neza icyo yakora kimufasha kubaka umubano afitanye n’umufasha we, kubaka urugo rwabo rugakomera.

1.Ubaha umugore wawe

Umugabo ushaka kubaka urugo rwe rugakomera burya amenya kubaha umufasha we akamenya kumufata neza. Ntakwiye kumubwira amagambo mabi amutuka cyangwa se ngo amukubite kabone nubwo haba hari ikosa akoze kuko bitagaragara ko umuha agaciro na mba ahubwo umugabo nyawe yubaha umufasha we.

2. Mugirire icyizere

Ushobora kugira umugore mukabana ariko umugabo nyawe wizera uwo bashakanye niwe ubasha kubaka urugo rugakomera. Nubwo icyizere muri iyi minsi usanga ari umuco abantu bake bafite gusa umugabo nyakuri agirira icyizere umufasha we.

3. Ba umanyakuri

Umugabo uzi neza icyo agamije amenya akamaro ko kuba umwizerwa bicyo agakora ibishoboka byose, mu mibereho ye ya muri munsi akaba umunyakuri kuko urugo rutagira kwizerana ruba ruri mu marembera kuba rwasenyuka.

4.Gerageza utege amatwi umufasha wawe

Umugabo nyawe amenya uburyo atwara umugore we kandi amenya ko abagore badatekereza nk’abagabo. Rero menya uko uburyo ufatamo umufasha wawe ugerageze kumutega amatwi kugira ngo mubashe kugira umubano n’urukundo ruramye.

5.Haranira kumushimisha

Ibyo ukora byose ntukwiye kwibagirwa ko ufite inshingano yo gutuma agaragaraza akanyamuneza mu maso kuko umugabo nyawe akura umunezero mu byo akorera umufasha we bimunezeza. Sobanukirwa neza ko kumushimisha ari inshingno yawe ufite nta wundi muntu ugomba kuyigukorera.

6. Jya umushimira

Umugabo nyakuri ashimira umufasha we ikintu cyose kuko bimufasha kugira umubano we n’umufasha uramye. Niba wari intashima rero tangira wige gushimira umugore wawe ikintu cyose agukoreye bizabafasha mwembi kubaka urugo rukomeye.

7. Gira imihigo

Umugabo burya kugira ngo umufasha we amwubahe bituruka mu bikorwa agaragaza bitandukanye no kuba yashyira amaboko mu mufuka mu rugo ntagire umuhigo numwe, agaragaze ibyo yifuza kugeraho. Gerageza ugire imihigo mu rugo rwawe bizagufasha kugira ijambo kandi umugore nawe akubahe.

8. Mwereke ko asobanuye byinshi kuri wowe.

Umugabo nyawe ntagaragariza umufasha we ko amuha agaciro gusa ahubwo amwereka ko asobanuye ibintu byinshi kuri we. Ikinyamakuru Elcream kigaragaza ko umugabo aba akwiye gukora iyo bwabaga akagaragariza umugore we ko amuha agaciro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: AS Kigali yatsinze AS Arta yo muri Djibouti 2-1

Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse kurusha abandi ku Isi muri 2020(AMAFOTO)