Imyidagaduro
Mu myambarire iteye isoni, uku niko ibyamamare byo mu Rwanda bikunze kwiyambarira mu birori

Iyo ugerageje kuzenguruka mu gihugu hirya no hino cyane cyane ahaba habereye ibitaramo by’abahanzi cyangwa ibindi birori bitandukanye byahuje imbaga nyamwinshi uhasanga abantu bambaye mu buryo butandukanye akenshi usanga ivugisha benshi.
Iyi myambarire iharawe na benshi bamwe bayibona nka kimwe mu bigaragaza ko imyidagaduro igenda itera imbere mu Rwanda kuko abayitabira bagenda bahindura uburyo bagaragara iyo bayitabiriye.
Abakunze gushyirwa mu majwi kenshi ni abari (abakobwa) biganjemo ahanini abahanzi, abanyamideli, abakinnyi ba sinema, ba nyampinga ndetse n’abandi…, aba bose ahanini usanga bagawa kubera imyambarire yabo idahwitse gusa ntibivuze ko n’abakigendera ku muco badahari.
Mu gihe iterambere ryiyongera abanyarwanda dusabwa gusigasira umuco wacu kugira ngo udatakarira mu byo twita iterambere, gusa iyo urebye urubyiruko rw’u Rwanda usanga bamwe na bamwe badakozwa ibyo gusigasira umuco wo kwambara ukikwiza.
Kugira ngo umuco wo kwambara ukikwiza ubumbatirwe bisaba kwifashisha bamwe mu byamamare byo mu Rwanda cyane ko aribo bafatwa nk’ibyitegererezo ku bakiri bato, gusa kuri ubu usanga ibi byamamare aribo bigana imico y’abandi bityo bagapyinagaza umuco w’u Rwanda wo kwambara ukikwiza kandi ari bo bagafashe iyambere mu kwigisha ababareba cyane ko byafasha gukangura umuco wo kwambara ukikwiza usa n’ugenda usinzira.
Dore amwe mu mafoto yagiye afatwa mubihe bitandukanye agaragaza bamwe mu byamamare mu Rwanda bari mu myidagaduro ariko basa n’abasize umuco wo kwambara ukikwiza mu rugo.
Aha ni Teta Sandra ari kumwe na miss Rusizi (ibumoso) mu birori bya white party
Allioni usanzwe agaragaza udushya mu myambarire aha yari ku rubyiniro rwa PGGSS6
umuraperikazi Fearless keza nawe imyambarrire ye ikunda gutungura benshi
Knowless witegura gukora ubukwe aha yari kurubyiniro asusurutsa imbaga
Nickita yagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Agatako”
Amanda
Sacha (iburyo) na Asinah (ibumoso) bari mu gitaramo cyateguwe na Miss Sandra
-
Imyidagaduro14 hours ago
ShaddyBoo yisize amabara nyuma yo kubona ubukaka bw’abakinnyi b’Amavubi| intego ni ukubagwa inyuma
-
Imyidagaduro18 hours ago
Miss Naomie ahishuye umukunzi we mu kiganiro| uyu mukobwa burya arasetsa cyane (VIDEO)
-
Imyidagaduro16 hours ago
Umubyinnyi ukomeye mu itorero Urukerereza yasezeranye kubana akaramata n’umugabo we (AMAFOTO)
-
Izindi nkuru13 hours ago
Umupolisikazi yerekanye uburanga bwe abagabo bifuza gufungirwa aho akorera(AMAFOTO)
-
inyigisho22 hours ago
Ibimenyetso bizakwereka ko urukundo rwanyu rurimo kuyoyoka|mushake icyo mwabikoraho.
-
Hanze13 hours ago
Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n’amazina ye.
-
imikino17 hours ago
BREAKING NEWS: Sugira Ernest ntagikinnye umukino w’uyu munsi
-
imikino21 hours ago
Imyambaro amavubi araza kuba yambaye muri CHAN 2020 ikomeje guhabwa urwa menyo n’abatari bake.