in ,

Mu mashusho y’indirimbo Game is over ya Asinah na Neg G hagaragaramo umukobwa wambaye ubusa (Video)

Umuhanzikazi Asinah, kuri ubu yamaze kurangiza umushinga w’indirimbo ye nshya yise Game is over afatanije na Neg G The General, amashusho y’iyi ndirimbo akaba yageze hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2016.

Bimwe mu bintu bigaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ni isura nshya y’umuraperi Neg G The General uba wambaye kiraperi nyuma y’igihe kinini atagaragara mu ruhando rwa muzika akaba yagarutse mu myambaro y’abaraperi ndetse anarapa mu buryo bwakunzwe n’abatari bake muri Audio y’iyi ndirimbo yahuriyemo na Asinah.

Usibye Neg G the General ariko muri iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho y’amarira ya Asinah, uba urizwa n’umusore umuca inyuma. Uyu mukobwa winjira muri Salon aje gusura umukunzi we agasanga ari kumuca inyuma ata amarira agahita ataha yiruka. Usibye ibi ariko nk’ibisanzwe mu ndirimbo z’uyu mukobwa haba harimo imbyino z’abakobwa baba babyina cyane babyinisha ibibuno.

https://www.youtube.com/watch?v=t8-VA53s5nM

Usibye iyi ndirimbo kandi Asinah afite izindi ndirimbo yenda gushyira hanze mu minsi ya vuba bigaragaza ko uyu mukobwa winjiye muri muzika abantu benshi batabiha amahirwe amaze gushinga imizi ndetse amaze gusobanukirwa ni icyo umuziki aricyo ndetse akemera ko ari akazi gashobora gutunga ugakora mu gihe yagaha agaciro.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Leave a Reply

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Game is over by Asinah ft Neg G The General

Reba hano Tizzo (Active) hagati y’amaguru y’umukobwa wambaye impenure