in

Mu mafoto: Tembere Hoteli imeze nk’indege igiye kubakwa mu minsi ya vuba

Sky Cruise ni hoteli iteye nk’indege izaba iteretse mu kirere ikabasha kumaramo imyaka myinshi, ikakira abashyitsi 500.

Kugira ngo iyi hoteli izahagarare mu kirere izaba ifite moteri zikoreshwa n’ingufu za atomike zizayifasha kumara igihe kinini iteretse mu kireo.

Kuri ubu igishushanyo cyayo cyamaze kurangira aho cyakozwe n’Umudage w’umuhanga mu by’ubumenyi akaba anatunganya amashusho, Hashem Al-Ghaili wakoze amashusho y’imbata y’iyi hoteli.

Hashem yagize ati “Ni cyo gihe cyo guhanga udushya cyo gufasha abantu kogoga ikirere bamerewe neza bihanitse.”

Iyi hoteli izajya ifasha abayigana kureba impande zose z’isi ndetse bazajya baryoherwa n’ibikorwaremezo bazasangayo.

Iyi hoteli izaba ifite ibintu byose bya hoteli nk’ibyumba by’inama ibyo kuraramo ndetse n’ibindi.

Hashem avuga ko iyi hoteli y’indege izajya iba iri kuzenguruka uduce tw’isi buri muntu ikajya imusiga aho ashaka akayivamo akoresheje indege nto zizajya ziba ziyiriho.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mbere ya 2040 nkuko Hashem abitangaza.

AMAFOTO:

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yongeye guhunga Rayon Sports

Ibisambo by’ingufu byibye mu iduka birangira na nyiraryo bimwibiyemo