in ,

Mu mafoto meza-ihere ijisho ibyaranze ubukwe bwa Alvaro Morata n’umukunzi we (Amafoto)

Nyuma y’igihe kirekire bari mu rukundo , umukinnyi ukomeye wa Real Madrid, Alvaro Morata yakoze ubukwe n’umunyamideli w’icyamamare ,Alice Campello. Ubu bukwe bukaba bwarabereye mu mujyi wa Venice ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki 17 Kamena 2017.

Nk’uko tubikesha Daily star , ngo ubu bukwe bwa Alvaro Morata na Alice Campello bwari bwaratumiwemo abantu 500 ariko bukaba bwitabiriwe n’abagera kuri 400 harimo n’abakinnyi bagenzi be, gusa Cristiano Ronaldo akaba atabashije kubutaha.

Morata n’umukunzi we.

Hari hashize iminsi havugwa amakuru ko Morata w’imyaka 24 y’amavuko agiye kwerekeza muri Manchester United gusa kugeza ubu nta mwanzuro wari watangwa, nubwo Chelsea iri gushaka uko yagerageza amahirwe yayo, ariko kandi hari andi makuru avuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid buteganya ko Cr7 naramuka agiye bushobora kutazemera ko Morata ava muri iyi kipe.

Dore amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe:

Morata na mama we.
Imbaga y’abantu yari yabukereye ije kwirebera ubukwe bw’iki cyamamare.

Inshuti zabo zari zabutashye.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Exclusive: Lionel Messi niwe wihishe inyuma y’igenda rya Cristiano Ronaldo(Impamvu)

Inkuru ishyushye: Ikipe Cristiano Ronaldo azerekezamo yamenyekanye