in ,

Mu mafoto atagira uko asa, reba udushya n’udukoryo twaranze igitaramo cya Iyanya muri Kenya (Amafoto)

Abakobwa barwanira gukirakora mu gatuza ka Iyanya.

Igitaramo cy’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Iyanya aherutse gukorera mu gihugu cya Kenya, cyaranzwe n’udushya twinshi ariko by’umwihariko abakobwa bo muri iki gihugu bamwereka ko bamukunda bidasanzwe.

Abakobwa barwanira gukirakora mu gatuza ka Iyanya.

Ikinyamakuru Bongo5 cyandikirwa mu gihugu cya Tanzania kivuga ko iki gitaramo cya Iyanya yakoreye muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize cyitwaga “Pool Party”. Yagikoreye mu kabyiniro kitwa B-Club kari mu mujyi wa Nairobi.Iki gitaramo ngo cyari cyitabiriwe n’abanyakenya benshi ndetse kirimo n’abandi bahanzi bagiye batandukanye. Ku ruhande rwa Iyanya nk’umuhanzi ukunzwe cyane muri Afurika by’umwihariko igitsina gore ,banemeza ko ari mwiza ;abakobwa bo muri Kenya bakaba baramweretse urwo bamukunda ubwo yiyamburaga ishati bose bakarwanira kumukorakoraho ibintu byatangaje benshi muri icyo gitaramo.

Iki gitaramo rero kikaba cyiri mu byashimishije abanyakenya benshi dore ko mu bahanzi bo muri Uganda bari bakijemo harimo nka Eddy Kenzo, na Pallaso.Bikaba bivugwa ko imitegurire y’iki gitaramo yatwaye akayabo ka amadolari 100,000.

Byari ibicika muri iki gitaramo.

Abakobwa bafite uburanga bari muri iki gitaramo.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Irebere ifoto ya Miss Mutesi Jolly yavugishije benshi

Diego Costa yatangaje amakuru yashyize mu mazi abira Conte, chelsea n’abakunzi bayo bose