in ,

Mu gihe atarakina na rimwe Paul Pogba yamaze guhanwa!

Pogba boom umukinnyi wa Man utd

Umukinnyi Paul Pogba w’ikipe ya Manchester United ufite agahigo ko kuba umukinnyi uhenze ku isi akomeje gukurikiranwa n’ibihano yavanye mu butaliyani bitewe n’uko federation y’abataliyani n’iyabongereza bose ari aba membre ba UEFA bityo ibyo wakoreye mu gihugu kimwe cy’uburayi bikaba byagukurikirana no mu kindi gihugu.

Ni kuri iki gicamunsi aho kuri twitter ya FA federation y’umupira w’amaguru mu bwongereza bari bamaze kwemeza ko mugihe babonye raporo ya federation y’abataliyani ivuga ko Paul Pogba yabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mukino Juventus yakinnye mu gikombe cy’igihugu cy’abataliyani n’ikipe ya AC Milan bemeje ko umukinnyi Paul Pogba azasiba umukino wa mbere wa champiyona uzahuza ikipe ya Man united na Bournemouth

Paul Pogba umukinnyi wa Man united
Paul Pogba umukinnyi wa Man united

Inkuru dukesha ikinyamakuru livefoot.fr irashyira mu majwi abandi bakinnyi batatu biyongera kuri Pogba bazasiba umukino wa mbere wa champiyona aribo:

1.Robert Hurth(Leicester city):uzasiba imikino 3

2.Christopher Smalling(Manchester united):uzasiba umukino 1

3.Paul Pogba (Manchester united):uzasiba umukino 1

4.Moussa Dembele(Tothenham Hotspurs):uzasiba imikino 6

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi munyarwanda mu mikino olympique yakubitiwe ahareba inzega!

Nakupenda by Edouce Softman