in ,

Mu bukangurambaga bukakaye abahanzikazi biyemeje guhangana n’abahungu

Nyuma yuko hashize igihe kinini abahanzi Nyarwanda b’abahungu aribo bigabije umuziki Nyarwanda ubu noneho umuhanzikazi ukizamuka yiyemeje ubukangurambaga ku bahanzikazi Nyarwanda bagahangana n’abahanzi b’abahungu nabo bakayobora umuziki wa hano mu Rwanda.

Umuhanzikazi Umugwaneza Teddy usanzwe ukoresha Teddy nk’izina ry’ubuhanzi ndetse kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya  yise Imyoto yadutangarije ko kuri ubu yatangiye ubukangurambaga ku bahanzikazi Nyarwanda ko nabo bakwitinyuka bakaza kugirango babashe guhangana n’abahanzi b’abahungu bamaze kwigabiza umuziki wa hano mu Rwanda.

Teddy nkuko yabitangarije Yegob akaba yadutangarije ko nubwo yatangiye umuziki aririmba mu rusengero ariko numuziki usanzwe yawukurikiranaga umunsi kumunsi aho yadutangarije ko we akunda  Aline Gahongayire ndetse n’umuhanzikazi Sheebah wo mu gihugu cya Uganda kubera uburyo aba bahanzikazi barwaniye ishyaka ryabo bakagera aho bageze ubu, kandi baragiye baca mubihe bigoye ibi rero bikamwereka ko nabandi bahanzikazi bakwiriye gutinyuka bakaza bakagerageza kuba benshi kugirango nabo umubare wabahangana ku isoko ry’umurimo ubashe kwiyongera.

Mu magambo ye akaba yagize ati “Igihe kirageze ngo natwe igitsina gore twumve ko uwo muziki twawushobora, tubona mu gutanga ibihembo bitandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda igitsina gabo ariwo mubare uba wiganje, ese kubera iki twebwe igitsina gore atari twebwe twakwiganza ? iki nicyo gihe ngo twitinyuke twumve ko natwe twabishobora bityo umubare nuba munini muri ibyo bintu uzasanga nabahatanira ibihembo igitsina gore twiganje nabonye mu kuvanga imiziki umubare w’abakobwa ukomeje kwiyongera ariko nabandi nibatinyuke bareke kumva ko umuntu wagiye mu myidagaduro aba agiye kwiyandarika nyamara tukirengagiza ko impano niyo wayizibiranya gute igihe iyo kigeze iyo mpano yigaragaza.

Akaba yakomeje gusaba abashoramari batandukanye ko bashora imari yabo no mu myidagaduro kuko naho ari ahantu hakwinjiza imari cyane kuko twagiye tubona ibihugu byinshi byagiye bitera imbere ndetse bikaba ubukombe kwisi hose kubera iyo myidagaduro ndetse ko no mu kwamamaza ibyo bikorwa byabo bazajya bifashisha abakora iyo myidagaduro ndetse ko byaba akarusho bagiye bibuka igitsina gore cyane kuko nabo byabafasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange.

Teddy kuri ubu kaba yashyize hanze indirimbo Imyoto ndetse akaba ariyo yahereyeho urugendo rwe rwa muzika gusa akaba yatangaje ko afite indirmbo nyinshi yanditse dore ko yifitemo nimpano yo kwandika cyane gusa ngo nubwo uba usanga ubushobozi bwo gushyira hanze ibyo bihangano buba bugoranye ariko yizeye adashidikanya ko imana izajya ibimufashamo akaba yashyira hanze ibihangano bye bityo agakomeza gushimisha abakunzi bumuziki Nyarwanda.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “IMYOTO “TEDDY YASHYIZE HANZE

 

Report

What do you think?

3.2k Points
Upvote Downvote

Written by Kubwayezu Thierry

Ufite ikibazo kuri iy'inkuru wanyandikira kuri +250789265597

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Police FC

Mu marira menshi reba ukuntu rutahizamu ukomeye wa Argentina yasezeraga burundu ku bafana, aretse gukina akiri muto(videwo)