in

Mu bice byose by’igihugu ubu wareba BTN TV k’ ubuntu

Nyuma y’uko yagaragaraga mu bice bimwe by’igihugu unyuze kuri decoder za StarTimes, kuri ubu Big Television Network  (BTN) yatangiye no kugaragara ku yindi mirongo mu gihugu cyose kandi k’ubuntu.

Mu bice byose by’igihugu, muzika, ibiganiro myidagaduro, ubuzima, ubukungu ndetse n’amakuru acukumbuye bya BTN TV urabasha kubireba aho uri hose mu gihugu nta fatabuguzi usabwe, ibi bizwi ku izina rya abbonement cyangwa subscription mu ndimi z’amahanga.

Ubwo yaguraga aho iboneka kandi, BTN TV yanongereye imirongo wayisangaho, kuri ubu abatunze Dekoderi z’ubuntu na TV za Smart barayibona banyuze ku 06 naho abandi bakayibona baciye ku umurongo wa 106.

BTN TV benshi bamaze kumenyera, ubu ni nayo Television nyarwanda  rukumbi iri kwerekana imikino y’iburayi ikundwa na benshi.

Hejuru kandi y’uburyo bumenyerewe bwa Digital, BTN TV wanayikurikira ku murongo wa internet wa www.btn.rw, kuri telephone uciye kuri application yayo BTN Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranya mbaga za twitter, facebook na Instagram kuri BTN TV Rwanda.

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Chelsea igiye guhemukira bikomeye ikipe ya Real Madrid ntawabikekaga

Akumiro: Amafoto ya Miss gisabo atisize ibirungo yateye benshi kumwibazaho