Connect with us

Amateka

MOTERI YA V8

Published

on

V8 ni moteri ifite ibyumba byo gutwikiramo (combustion chambers) 8 ikaba kuri iyo mpamvu bituma igira cylinder pistons 8 izi zose zikaba zifashe cyangwa se zishamikiye kuri Crankshaft (inkoni y icyuma pistons ziba zifasheho ikaba ibarizwa hasi ya za piston) ndetse nkuko izina ribivuga, iyi moteri ahari izo pistons hakaba hakozwe mu ishusho ya V hamwe mu ruhande rw ibumoso hari pistons 4 no murundi rw Iburyo hari izindi 4, aho izi zitandukanira kuri angle ya 60o cyangwa iya 90o. Iya mbere yakozwe hari mu 1904 ikozwe na compagnie y abafaransa yitwaga Antoinette bayikoreye indege, ahagana muri 1914-1935 nibwo Cadillac yarifite moteri ya L-Head yakorwaga ku bwinshi bikayigira ikinyabiziga cyangwa se imodoka ya mbere yakoreshwaga na moteri ya V8. Nyamara nubwo yakozwe mu gihe kingana uko iyi moteri yamamaye mu gukoreshwa mu ma modoka ahagana mu 1932 ahanini bishingiye mu gutangira gukorwa kw imodoka za Ford zizana n ubwoko bwa moteri ya Ford Flathead V8.

Moteri ya V8 ya mbere nkuko nababwiye yari Antoinette engine ikaba yarubatswe cyangwa se yarakozwe na Leon Levavasseur ikubakirwa mu Bufaransa ahagana mu 1904 yubakiwe amato yakoraga amarushanwa yo gusiganwa ndetse n indege. Iyi moteri mu 1905 yarifite 50 HorsePower bingana na Kilowatt 37 ipima ibiro (kg) 86 kugira ngo iyi haboneke iyisumbuyeho  byafashe imyaka 25 yose muri 1904 ndetse izindi nganda nka Renault na Buchet n ubundi ari iz amato asiganwa ndetse n indege. Mu ntambara ya mbere y isi WWI aha kimwe cya kabiri cy indege z intambara z abishyize hamwe (The Allied) zagurutswaga na moteri ya Hispano-Suiza 8 SOHC yakorewe mu gihugu cy Ubusuwisi.

V8 zagiye zihindurirwa ingano kugira ngo zibe zagabanya uburemere bwazo bwite ndetse n umwanya zatwaraga mu binyabiziga, aha twavuga ko zashoboraga kuva kuri 6.0L ikagera kuri 3.5L nkaho inini yabayeho yari 8.2L ikoreshwa muri 1971-1978 itwara mu modoka ya Cadillac Eldorado. Izi moteri zikunda gukoreshwa mu bihugu nka Australia, Czech Republic, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage, Ubutariyani, Ubuyapani, Korea, Sweden, Uburusiya, Ubwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 2011, GM nibwo yariyujuje moteri yayo ya miriyoni ya Chevrolet y umubyimba muto ibi bikaba byarayigize moteri ya V8 ya mbere yakozwe cyane ikananyanyagizwa mw isi.

Nko mu masiganwa moteri zimwe na zimwe za V8 zishobora kugira Horsepower ikabakaba 10 000 hp bingana na kilowatt 7 000 hamwe na torque (Ukwikaraga kwayo) ingana na 10 000 N.m. Ushaka rero kwigondera iyi moteri, wahera ku madollars 7 000 y abanyamerika ariko ibiciro bikaba byanagera kw ari hejuru yayo bitewe n ugukomera kwayo.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar