in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Monique

Amazina

Monique ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu Girafaransa n’Ikilatini risobanura umujyanama, hari naho rivuga umuntu uri wenyine.

Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi butandukanye bitewe n’ururimi buri gihugu gikoresha. Hamwe bandika Mònica, Monika , Mona, Mónika , Monica n’ukundi.

Ibiranga ba Monique

Ba Monique bakunze kurangwa no kwihambira cyane mu byo bakora, bagirirwa icyizere ndetse basesengura ibyo babona byose.

Ni umuntu uzi gutoza abandi, mbese ushaka ko abantu bumva neza wabaha Monique akabatoza kuko agirirwa icyizere.

Ni umuntu uvuga make, nubwo aba azi ibintu byinshi ariko avuga bike kandi aragorana muguhitamo inshuti.

Ni umuntu uzi kwihambira cyane, ibibazo yaba afite byose aritwararika akabivamo atanduranyije.

Ni umuntu wiyizera cyane kandi mu mutima we agahorana amahoro.

Bitewe n’uburyo yitangira umurimo, Monique ibyo akoze byose biramuhira.

Ni umuntu ufata inshingano kandi akazikora neza, iyo ataragera ku cyo yifuza ntaruhuka.

Ni umuntu utihangana, iyo hari ibyo mutabona kimwe ashobora kutakwihanganira akakugirira nabi.

Akunda akazi gakozwe neza, akunda imyitozo ngorangingo, akunda inyamaswa no gutembera mu busitani.

Iyo akiri umwana aba ari umuntu wihagararaho ku buryo n’ababyeyi batamenya icyo akeneye keretse bibwirije.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Laetitia

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Mireille